Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Abantu babiri bishwe na Gaz mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buherekejwe n’inzego z’umutekano bahumurije abagize Koperative yitwa COMAR by’umwihariko abagore bapfakajwe n’impanuka yahitanye abantu babiri bafatiwe na Gaz mu kirombe cy’amabuye y’agaciro ubwo bari mu kazi.

Abayobozi mu Karere ka Muhanga bageze ahabereye iyi mpanuka bahumuriza abaturage

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2022, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Muhanga, Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi wa RIB sitasiyo ya Kiyumba, Umukozi ushinzwe gukurikirana inkomoko y’amabuye y’agaciro n’umukozi wa RMB mu Karere ka Muhanga bageze ahabereye impanuka yahitanye aba bantu.
Iyi Gaz yafatiye aba bakozi ba COMAR mu kirombe ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 abantu babiri bahita bitaba Imana nk’uko byemejwe na Bizimana Eric, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu.

Visi Mayor Bizimana, yabwiye UMUSEKE ko “abahitanwe n’iyi mpanuka ari Nambajimana Alphonse w’imyaka 39 na Nzabonintege Selverien w’imyaka 37.”

Akomeza agira ati “Aba bombi bishwe na Gaz nk’uko abakozi ba COMAR bari batanze amakuru babivuga.”

Visi Mayor Bizimana akomeza avuga ko bagiriye inama Koperative ya COMAR yo gushaka ibikoresho bipima Gazi (Gas Detector), guhuza indani kugira ngo haboneke umwuka uhagije no guhanga izindi zigezweho zitateza impanuka.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba yahumurije abagize Koperative by’umwihariko abagore basigaye bapfakajwe n’iyi mpanuka.
Imirambo ikaba yahise ijyanwa ku bitaro bya Kabgayi gupimwa ndetse abayobozi n’abari aho impanuka yabereye bakaba bajyanywe kuri RIB Kiyumba kugira ngo basobanure impamvu y’urwo rupfu n’icyabiteye.

Iyi Koperative ya COMAR icukura amabuye y’agaciro isanzwe ivugwamo ibibazo hagati y’abakozi n’ubuyobozi bwayo, abakozi bavuga ko badafatwa neza ndetse badahabwa n’ibikoresho byuzuye byo kubafasha mu kazi.

Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane imvano nyamuru y’iyi mpanuka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Comment

1 Comment

  1. Germain NYANDWI

    January 14, 2022 at 7:56 am

    Ikigaragara ni uko amafaranga avuye muri ayo mabuye akiza ba nyiri company naho abayacukura bo bagahabwa intica ntikize kandi ingaruka iyo zije zibasira abo bacukuzi. Leta ikwiye kugira icyo yabikoraho ikabiha umurongo bigacyemuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI