Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Covid-19 : MINISANTE yamaganye abakwiza impuha ku nkingo zishimangira

Ministeri y’Ubuzima yasabye abanyarwanda kwima amatwi amagambo abayobya akomeje gukwirakwira avuga ko ibihugu bikwiye kwitondera gutanga inkingo za Covid-19 zishimangira kuko nta bushobozi bwo guhangana n’ubwoko bushya bwihinduranyije.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abanyarwanda kwima amatwi amagambo avuga ko inkingo za Covid-19 zishimangira zikwiye kwitonderwa

Ibi bije nyuma y’uko muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda handitswemo inkuru zivuga ko itsinda ryashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima OMS ryiswe ‘Technical Advisory Group on Covid-19 Vaccine Composition (TAG-CO-VAC)’ rishyize hanze raporo y’ubusesenguzi bakoze harimo no kwitangwa ry’inkingo.

Uretse ibinyamakuru byo mu Rwanda, ibitangazamakuru nka Aljazeera na The Guardian nabyo byatangaje ibi, aho amakuru batangaje agaruka kuri raporo y’iri tsinda yo ku wa 11 Mutarama 2022.

Bimwe mu byanditswe harimo aho bagira bati ‘‘Uburyo bwo gukingira hifashishijwe doze z’inkingo zishimangira zisanzwe burasa naho atari bwiza kandi butaramba.’’

Ibitangazamakuru byagarutse kuri ibi bivuga ko inkingo zisanzwe zikoreshwa mu gukingira Covid-19 zifite ubushobozi buke bwo guhangana n’ubwoko bushya bwihinduranyije bwa Covid-19 bwise Omicron ikomeje gukwirakwira ku buryo bwihuse.

Bakongeraho ko iritsinda ryasabye OMS ko hakorwa inkingo zitandukanye n’izisanzwe byafasha mu guhangana na Covid-19.

Nyuma y’uko aya makuru asakaye, Minisiteri y’Ubuzima yifashishije urubuga rwayo rwa Twitter, yamaganye aya makuru ivuga ko ari ukuyobya rubanda kuko iri tsinda ryasabye ko inkingo zikoreshwa zakwirakwizwa mu bihugu byose.

Ubutumwa batanze bugira buti ‘‘Ibi ni ukuyobya. Itsinda ry’abashakashatsi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rysabye ko inkingo zikoreshwa uyu munsi zakwirakwizwa mu bihugu byose zigakomeza gutangwa nka doze z’ibanze cyangwa izishimangira kugirango zigabanye ukwihinduranya kwa koronavirusi.’’

Ubu butumwa bukomeza  buti ‘‘Ntabwo uyu muryango wigeze ubuza ikoreshwa ry’inkingo mu gikorwa cyo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa koronavirusi. Inkingo zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima zirinda abazihawe kuremba cyangwa guhitanwa na koronavirusi harimo n’ubwoko butandukanye bwihinduranyije harimo na Omicron.’’

Ibi kandi byanagarutsweho n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo wavuze ko abasomye itangazo ry’iri tsinda rya OMS babisobanuye kandi bakanabyumva nabi ku buryo biyobya abanyarwanda.

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba abanyarwanda begejeje igihe kwikingiza byuzuye ndetse bakanitabira gufata urukingo rushimangira rwa Coovid-19.

Magingo aya igihe cyo guhabwa doze y’urukingo rwa Covid-19 cyaragabanyijwe kivanwa ku mezi 6 kigezwa kuri 3.

Ibibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya tariki 12 Mutarama 2022, igaragaza ko mu Rwanda abantu 485,163 aribo bamaze guhabwa doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19. Ni mu gihe abandi 7,827,517 bamaze guhabwa doze imwe ndetse abantu 5,888,447 bagakingirwa mu buryo bwuzuye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. nzibonera

    January 13, 2022 at 12:15 pm

    Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.CORONA ishobora kuba ari umuburo (warning).Mwibuke ko mu bimenyetso bigomba kubanziriza imperuka,Yezu yavuzemo “indwara z’ibyorezo” ,ngo kandi bizatera ubwoba abantu batuye isi.Nta na rimwe mu isi habayeho Icyorezo cyakwiriye mu bihugu byose icyarimwe kandi mu gihe gito cyane nka CORONA.Iteka ubuhanuzi bwa bibiliya buraba.Ingero ni nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI