Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rusizi: Umukobwa yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Ahagana saa kumi n’igice kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 witwa Nyirabaziki Christine bakunze kwita Mariya yasanzwe amanitse mu mugozi bicyekwa ko yiyahuye mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

                                                           Umukobwa yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mukobwa yabonywe n’umuntu watundaga amabuye yo kubaka mu nzu yo hanze arebye asanga yapfuye amanitse mu mugozi.

Uyu mukobwa yabaga kwa Muramu we, ibyabaye nta muntu n’umwe wari uri muri urwo rugo kubera ko bari bagiye ku bitaro kubyara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Shagasha, Uwizeye Andre yahamrije UMUSEKE aya makuru.

Ati “Byabaye ku mugoroba saa kumi n’igice, nibwo Umuyobozi w’Umudugudu yampamagaye ambwira ko hari umuturanyi wagiye muri urwo rugo asanga uwo mukobwa amanitse mu mugozi.”

Akomeza avuga ko muri urwo rugo” Nta wundi muntu wari uhari kuko mukuru we yagiye kubyara, umugabo wo muri urwo rugo yari yagiye mu kazi akora kuko ni umumotari.”

Ntago haramenyekana impamvu nyamukuru yabiteye, umurambo wahise ujyanwa kwa muganga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Rusizi

1 Comment

1 Comment

  1. muyoboke

    January 12, 2022 at 9:54 am

    Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI