Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rayon Sports yasubukuye imyitozo idafite abakinnyi 4

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa Musanze FC mu mpera z’iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’iminsi 13 yari ishize Shampiyona ihagaritswe.

Ndizeye Samuel agenzura umupira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12, Mutarama, 2022 abakinnyi basubukuye akazi nyuma y’aho MINISPORTS ikomoreye Shampiyona y’umupira w’amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ishyurahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cya SKOL mu Nzove nk’uko bisanzwe.

Imyitozo nyiri izina yabanjirijwe no gupimwa COVID-19 ku bakozi ba Rayon Sports nk’uko bigenwa n’amabwiriza ya FERWAFA avuga ko muri iki gihe ikipe igomba gupimisha abakozi bayo rimwe mu cyumweru mu gihe cy’imyitozo ndetse na mbere y’umukino.

Imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri ntiyagaragayemo abakinnyi bane; Abanyezamu Bashunga Abuba na Kwizera Olivier, myugariro Mitima Isaac ndetse na Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati.

Umutoza wungirije, Dusange Sacha yasobanuye impamvu aba bakinnyi batitabiriye imyitozo,  Mitima Isaac yahawe uruhushya rwo kudakora imyitozo kubera kugubwa nabi n’urukingo rwa COVID-19 rwo gushimangira, Nishimwe Blaise na Kwizera Olivier bo bagiye gufata inkingo bakererewe bituma batabasha kwitabira imyitozo, Bashunga Abouba we ari gushaka ibyangombwa bizamufasha kwerekeza muri Portugal aho azakora igeragezwa mu ikipe ya Vitoria de Satubal.

Rharb Yousef intizanyo ya Raja Casablanca

Sacha yemeje ko abo bakinnyi uko ari bane bose bazaba bahari ku mukino bazakina na Musanze FC mu mpera z’icyumweru, anemeza ko kuba abakinnyi bari bamaze igihe batari hamwe ntacyo byahungabanije ku rwego rwabo.

Yagize ati “Nkurikije uko bitwaye mu myitozo byari byiza, ubona ko aho bari bakoraga, ntabwo bari hasi. Autimatisme (Guhuza umukino) nibyo biba bidahari, ariko muri iyi minsi dufite nicyo tugiye gukoraho.”

Mbere y’uko hakinwa umunsi wa 12 wa Shampiyona, Rayon sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 19, aho irushwa amanota 5 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere. Mu mikino 11 yakinnye yatsinze inshuro 5, inganya 4 itsindwa 2.

Amakipe akomeje kugaruka mu myitozo nyuma yaho ku wa 30, Ukuboza 2021, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rihagarika ibikorwa bya Siporo ikorerwa hamwe ndetse n’amarushanwa yayo yose, amakipe yose icyo gihe ahagarika ibikorwa by’imyitozo.

Umutoza mukuru w’agateganyo Lomami Marcel atanga amabwiriza

Niyigena Clement uvuye mu ikipe y’igihugu

Umunyezamu Adolphe uvuye mu ikipe y’igihugu

 

ANDI MAFOTO

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI