Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gicumbi: Abafite ubumuga Covid-19 yabakomye mu nkokora, barasaba kwegerwa n’Ikigega Nzahurabukungu

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko icyorezo cya Covid-19 cyabakomye mu nkokora maze benshi bagatakaza imirimo n’abakora bagasubira inyuma, ariho bahera bavuga ko ikigega nzahurabukungu leta yashyizeho gikwiye kubagoboka bakagaruka mu buziima busanzwe.

Abafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi barasaba ko Ikigega Nzahurabukungu cyabagoboka

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko nk’uko leta yabafashije bagakingirwa Covid-19 nk’abandi banyarwanda ari iby’agaciro, bagahamya ko batekanye kuko baziko n’uwakandura ataremba. Aha niho bahera bavuga ko ikigega nzahurabukungu ‘Economic Recovery Fund’ gikwiye kubegera nabo kikabagoboka kuko bacyumva iyo.

Aba ni bamwe mu bafite ubumuga baganiriye n’umunyamakuru w’UMUSEKE, bamubwiye ko ikigega nzahurabukungu bacyuma gusa yewe n’amafaranga ashyirwamo yongerewe ariko ngo bo nticyabagezeho.

Uyu ni Mukankusi Beatrice, utuye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, akaba umunyamuryango wa koperative y’abafite ubumuga Gicumbi Stars ikora ubudozi bw’imyenda atangira avuga uburyo bakomwe mu nkokora na Covid-19.

Ati “Covid-19 yatugizeho ingaruka zirimo kubura imirimo n’ibiraka twabonaga byo kubohera imipira ibigo by’amashuri, ntitwabasha kwiyishyurira amasoko nk’uko byari bimeze, benshi nabo basubiye mu miryango yabo kubera amikoro. Ikigega nzahurabukungu ntabwo cyatugezeho kuko tutanakizi.”

Kimwe na Mukeshimana Zainabu na Uwimana Odile bafite ubumuga bo mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, nabo bavuga ko hari intambwe imaze guterwa bigobotora ingaruka batewe n’icyorezo cya Covid-19 gusa ngo ikigega nzahurabukungu nabo bacyumva ku izina ariho bahera basaba ko cyabegera nabo kikabafasha kwiteza imbere.

Ibi bigarukwaho kandi na Uwanziga Patricia, ufite ubumuga bw’ingingo akaba umucuruzi mu isoko rya Byumba, avuga ko ibihe bya Guma mu rugo banyuzemo byatumye bamara igihe badakora ndetse bikabasubiza inyuma.

Gusa Uwanziga avuga ko yagerageje gutera intambwe mu gushaka inguzanyo mu Kigega Nzahurabukungu ariko ngo yasanze bifata igihe kirekira maze ahitamo kugana banki bisanzwe.

Ati “Njye nagannye banki nsanzwe mbitsamo naka inguzanyo bisanzwe, umuntu aba ashaka amafaranga yihuse rero nagiyeyo nsanga bansaba ibintu byinshi bigatinda kandi nshaka amafaranga yihuse. Ikigega Nzahurabukungu bakoze uburyo natwe batwegera kandi bakihutisha umushinga byarushaho kugenda neza.”

Uwanziga Patricia avuga ko ikigega kubona inguzanyo muri ERF bitamworoheye agahitamo kugana banki

Asman Gashirabake Patrick nawe afite ubumuga agatura mu Murenge wa Rukomo Akagari ka Kinyami muri aka Karere, akaba kandi umuyobozi wungirije wa Koperative ya Gicumbi Stars ikora ibikomoka ku budodo ndetse n’ubudozi bw’imyenda, bikagendana n’amakipe akina imikino y’abafite ubumuga.

Avuga ko hari abanyamuryango basubiye iwabo mu ngo kubera kubura amikoro bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, iyi koperative ikagira abanyamuryango 30 barimo 25 bafite ubumuga n’abandi batanu badafite ubumuga.

Gashirabake Patrick ahamya ko ikigega nzahurabukungu kitabagezeho ariho ahera asaba ko iki kigega cyabageraho nabo.

Ati “Ubuyobozi bukwiye kudufasha muri ibi bibazo by’ubukungu byatewe na Covid-19 bakegera amakoperative y’abafite ubumuga bakayafasha kubona inguzanyo zishyurwa ku nyungu ntoya. Nta makuru arambuye dufite ku kigega nzahurabukungu. Ikifuzo cyacu nuko abafite ubumuga bakoroherezwa mu kubona inguzanyo muri iki kigega.”

Umuyobozi Wungirije wa Koperative yabafite ubumuga ya Gicumbi Stars Asman Gashirabake Patrick avuga ko ubukungu bwabo bwazahaye agasaba ko bafashwa

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Murenge wa Byumba, Nyirimanzi Philibert, avuga ko abafite ubumuga bakomeje gukorerwa ubuvugizi ngo bafashwe kwizahura ingaruka za Covid-19 ariko ngo ikigega nzahurabukungu ntacyo bazi.

Yagize ati “Navuga ko ikigega nzahura bukungu batakizi, ariko turacyakora ubuvugizi mu nzego bireba n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga.”

Umuyobozi w’Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga y’urubyiruko n’abagore BDF ishami rya Gicumbi, Niyoniringiye Angelique, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko nta buryo bwihariye bwo gufasha abafite ubumuga kubona inguzanyo mu Kiga Nzahurabukungu.

Ati “Ntabwo twavuga ko ERF iza ifasha abantu runaka kuko ibyo byiciro byihariye nta yandi mahirwe adasanzwe bihabwa arenza ay’abandi ariko iyo baje mu bandi bagakwiye gufashwa turabafasha tukabongereraho serivise zo kubagira inama, Ikigega nzahura bukungu gifasha abacuruzi bagizweho ingaruka na Covid-19 ntabwo yibanda ku cyiciro runaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye UMUSEKE ko bamaze kubibona ko amafaranga yashyizwe muri za SACCO ngo afashe abantu kwigobotora ingaruka za Covid-19  abantu batitabira kuyafata bafashe icyemezo cyo kongera ubukangurambaga  ku bacuruzi ngo barusheho kugana aya mafaranga y’Ikigega Nzahurabukungu.

Yagize ati “Iyo ukurikiranye amafaranga ari muri za SACCO usanga adafatwa ku kigero twifuza, ariyo mpamvu twakoranye inama n’umuyobozi wa BDF twemeza ko tugiye gutumiza abayobora SACCO, abakuriye inzego z’abikorera kuko aribo begereye abaturage maze bakababwira ko hari amahirwe ahari yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.”

Mu Karere ka Gicumbi, BDF yatanze miliyoni zigera 137 Frw zo kwishingira abantu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, naho abantu 348 bahawe inguzanyo ingana na miliyoni 346 Frw yo mu kigega nzahurabukungu anyura muri za SACCO.

Muri rusange imishinga igera kuri 406 niyo yari yasabye gufashwa n’ikigega nzahura bukungu, gusa abantu bagera kuri 348 nibo bafashijwe, abatarafashijwe bikaba byaratewe nuko hari ibyasabwaga batari bujuje.

Koperative yabafite ubumuga ya Gicumbi Stars iravuga ko ubudozi bwayo bwakomwe mu nkokora.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI