Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

AFCON 2021: Tunisia yanze gukina iminota y’inyongera, Umusifuzi yakoze amabara

Mu mijyi itandukanye y’igihugu cya Cameroon hakomereje imikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa cya 2021 itarabereye igihe kubera icyorezo cya Coronavirus, umukino wo kuri uyu wa Gatatu waranzwe n’udushya aho warangijwe inshuro ebyiri, Tunisia ikanga gukina iminota yari isigaye.

Abakinnyi ba Tunisia babwira Umusifuzi ko yibeshye ariko ntiyabyumva

Mu mukino wa mbere w’itsinda ‘F’ wahuje Tunisia na Mali kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama, 2022 saa 15h00, Janny Sikazwe ukomoka muri Zambia ni umusifuzi wo hagati muri uyu mukino, yagaragaje guhuzagurika gukomeye, mu gihe asanzwe ari umwe mu basifuzi bakomeye muri Africa.

Uyu mukino wabonetsemo Penaliti ebyiri, aho iya Mali yinjijwe na Ibrahima Kone ku munota wa 48′ mu gihe Wabhi Khazri ku munota wa 77 yahushije iya Tunisia, aho yari afite amahirwe yo kwishyura.

Penaliti ntizavuzweho rumwe, kimwe n’ikarita itukura yahawe El Bilal Toure, byanatumye ikipe ya Mali isoza umukino ifite abakinnyi 10.

Ku munota wa 85′ w’umukino, abari kuri Stade Limbe ndetse n’abareberaga umukino kuri Television batunguwe n’uko umusifuzi Janny Sikazwe yahushye mu ifirimbi yemeza ko umukino urangiye. Abari ku kibuga bose babyamaganye, umukino urakomeza.

Janny Sikazwe yabanje kurangiza umukino ku munota wa 85, n’amasegonda 57

 

Habura amasegonda 10 iminota 90′ y’umukino ngo yuzure, umusifuzi yongeye kurangiza umukino hatabayeho iminota y’inyongera, abakinnyi ba Tunisia bajya mu rwambariro batabyumva nyuma yo gushyamirana mu kibuga bereka umusifuzi ko abibye.

Nyuma y’iminota itanu umukino urangiye, abayobozi b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa ‘CAF’ basabye ko abakinnyi bagaruka mu kibuga umukino ugakomeza, ikipe ya Mali yemeye kugaruka mu kibuga ariko Tunisia bari bafite uburakari barabyanga, umukino urangira uko, Mali itsinze 1-0.

Janny Sikazwe ni umunya-Zambia w’imyaka 42 y’amavuko, amaze imyaka 14 asifura mu marushanwa atandukanye ya CAF na FIFA, aho ari umwe mu basifuzi bakomeye kandi bazwiho ubuhanga muri Africa.

Muri 2015 Janny Sikazwe yasifuye mu gikombe cy’Africa no mu gikombe cy’Isi cy’ama-Club cyegukanwe na FC Barcelona. Mu gikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2018 yayoboye umukino w’amatsinda wahuje u Bubiligi na Panama, aba umusifuzi wa mbere ukomoka muri Zambia wasifuye kuri urwo rwego.

Kuwa 20, Ugushyingo 2018, Sikazwe yahagaritswe na CAF, aho yakekwagaho kwakira ruswa (Ntibyamuhamye) mu mukino wa CAF Champions League, Esperence de Tunis yo muri Tunisia yatsinzwemo ibitego 4 – 2 na Primiero de Agosto yo muri Angola.

Iri rushanwa rya CAN 2022 ryatangiye tariki 09 Mutarama, 2021 uretse aka gashya, ku munsi wa Mbere w’amarushanwa, ikipe y’igihugu ya Burkina Faso yatsinzwe na Cameroon ibitego bibiri bya Penaliti, Burukina itaha itanyuzwe n’imyanzuro y’umusifuzi.

Habayemo gutungurana gutandukanye, by’umwihariko ubwo Senegal yagowe no gutsinda igitego Zimbabwe, izabasha kubona Penaliti ku munota wa 97′ naho Algeria iheruka igikombe yanganyije na Sierra Leone 0-0.

Abafana basakuje umukino urakomeza, ariko iminota 90 itaragera nabwo arawurangiza

Ku kibuga hitabajwe abashinzwe umutekano bamukura muri Stade

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI