Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Mu Rwanda 6% by’abari munsi y’imyaka 15 barwaye igituntu-RBC

Igituntu ni imwe mu ndwara ikomeje gufata abantu benshi ku Isi no mu Rwanda kandi bo mu ngeri zitandukanye.Ntitinya inkumi, umusaza, umuhungu yewe n’umukecuru.

Ibi bishimangirwa n’Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima yo mu mwaka wa 2020-2021 aho yerekana ko Abanyarwanda bangana 5595 barwaye igituntu.Gusa hashimwa intambwe igenda iterwa mu kurwanya iyi ndwara kuko imibare y’abarwara iyi ndwara igenda igabanyuka gusa 6% by’abari munsi y’imyaka 15 barwayi igituntu.

Mu mwaka wa 2019-2020 imibare ya RBC yerekana ko abari barwaye iyi ndwara ari 5800 mu gihe mu mwaka wa 2018-2019 bari 5600 bafite iyi ndwara.

RBC ivuga mu bafite ubwandu bwa virus itera Sida ariko banarwaye igituntu bagera kuri 17%.

RBC ivuga ko kuba imibare igenda igabanyuka ahanini biterwa n’ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19 aho abantu basabwa kwambara agapfukamunwa, kwirinda gucira aho babonye, gusiga ufunguye imiryango n’amadirishya n’ibindi bituma agakoko gatera iyi ndwara kadakwirakwira.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’Abanyarwanda bwo 2019-2020 (DHS) bwerekanye ko mu Rwanda 68% by’abagabo n’abagore bari mu myaka 15-49 baziko igituntu cyandurira mu mwuka iyo umurwayi wacyo akoroye, yitsamuye cyangwa mu gihe avuga.

Ubu bushakatsi bukomeza bwerekana ko 38% by’abagore na 37% by’abagabo bazi ko umuntu ashobora kuzahazwa n’igituntu mu gihe abandi 55% by’abagore na 59% by’abagabo bitaweho mu gihe bagaragaza ibimenyetso byayo.

NISR igaragaza ko 12% by’abagore bafite nibura ikimenyetso kimwe cy’igituntu muri abo 39 % bitaweho cyangwa bahawe ubufasha .

Ni mu gihe 8% by’abagabo bagaragaje ibimenyetso by’igituntu , 41% basabwe kwitabwaho cyangwa bahabwa ubufasha bundi mu gihe bagaragaza ibimenyetso.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ushinzwe kurwanya indwara y’igituntu,Dr Migambi Patrick, yabwiye UMUSEKE ko hafashwe ingamba zitandukanye ku bantu baba bagaragaza ibimenyestso zirimo no kubasaba kwivuza kare.

Ati “ Ingamba dufite ku bantu baba bagaragaza ibimenyesto , tuba twifuza y’uko abantu niba afite ibimenyetso bivuza kwa muganga.Abenshi bajya kwa muganga bamaze kuremba.Uburyo bwiza bwo kwirinda igituntu ni ukwisuzumisha ,wasanga ukirwaye ugafata imiti hirindwa ko ukomeza kwanduza abandi.”

Yakomeje ati “ Ingamba ya Kabiri , tureba ese ni bande bakunze kuzahazwa n’igituntu.Aba mbere ni abafite ubwandu bw’agakoko gatera sida, icya kabiri abana bari munsi y’imyaka 15 .Biracyatugora cyane kuko ntiturageza ku ntego yacu kuko mu mubare wose w’abafite igituntu nibura 10% bizabe ari abafite imyaka 15 bitarenze mu mwaka 2024.”

Nubwo hagaragazwa ingamba zitandukanye zo guhangana n’indwara y’igituntu, banagaragaza imbogamizi z’uko kuba hataraboneka urukingo kandi ari kimwe mu bibangamiye Isi n’umuryango Nyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ntabwo bizagerwaho haba mu Rwanda no ku Isi igihe cyose tutarabona urukingo rufasha abantu kutandura igituntu. Ibindi byose twabikora,ntabwo byagabanya kuri urwo rwego twifuza kugera.Gusa hari ikizere ko mu myaka itatu iri imbere mu bushakashatsi buri gukorwa urwo rukingo ruzadufasha kugira ngo iyo mibare y’abarwara igituntu ibashe kugabanyuka.”

Dr Migambi agira inama umntu wese umaranye inkorora irenze ibyumweru bibiri cyangwa akaba agaragaza ibindi bimenyetso kwihutira kugana ikigo nderabuzima kimwegereye akisuzumisha hakiri kare kugira ngo nasanga yaranduye atangire gukurikiranwa.

URwanda rwihaye intego ko mu bitarenze mu mwaka wa 2030 igituntu kizaba cyagabyutse ku kigero cya 90%.

Dr Migambi Patrick, Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ushinzwe kurwanya indwara y’igituntu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI