Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Guhohoterwa ku mugabo si ukuba umunyantege nke, bagane ubutabera -Dr Murangira

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abagabo bahohoterwa mu ngo zabo kugana ubutabera harimo Isange One Stop Center ko itagenewe abagore gusa, abibutsa ko kuba umugabo yahohoterwa atari intege nke ahubwo kugana ubutabera ari ukwirinda ingaruka zo guceceka.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yasabye abagabo kugana ubutabera kuko guhohoterwa bitavuze kuba umunyantenge nke

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cya Radio-1 Rirarashe, ubwo yatangaga ishusho y’ibyaha icumi byari ku isonga mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 ndetse n’ibiri imbere mu ntangiro za 2022, aho ibi byaha byihariye 77.4% y’ibyaha byose.

Ibyaha icumi biza ku isonga yagarutseho ni ubujura, gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge, gusambanya umwana, gukoresha ibikangijo, guhoza ku nkenke, ubuhemu, ubwambuzi bushukana, inyandiko mpimbano no kwangiza imyaka.

Dr Murangira B. Thiery, yavuze ko ibi byaha byihariye 77.4% y’ibyaha byamaze guhabwa umwihariko wo kubirwanya kubera ko bifite ubwiganze kurusha ibindi.

Ati “Ibi nibyo byaha icumi biza ku isonga ndetse byiharira 77.4%, ugereranyije n’ibindi byaha usanga aribyo no kubirwanya bigomba guhabwa umwihariko kuko bifite ubwiganze bwinshi kurusha ibindi.”

Kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Mutama 2022, nibwo RIB yasohoye itangazo ryo gushakisha uwitwa Hategekimana David wo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Dr Murangira, avuga kuba ibyaha nk’ibi bikomeje kugaragara atari uko byazamutse cyane ahubwo abantu bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Ntabwo ari uko byazamutse cyane uyu munsi, ahubwo abantu bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo, bamaze kubona ko batagomba kwihanganira ibyaha birimo nko guhoza ku nkeke hagati y’abashakanye harimo ababwirwa ko bakicwa, abasohorwa mu nzu. Abantu bamaze gusobanukirwa rya jambo ngo niko zubakwa ahubwo babona ko atariko zubakwa.”

Gusa kuba abantu baratinyutse kujya gutanga ibirego birimo n’ubushoreke biterwa kandi no kuba abantu baregerejwe ubutabera. Gusa ngo abagabo baracyagenda biguru ntege mu kugana Isange One Stop Center ifasha abahohotewe hagati y’abashakanye.

Maze Dr Murangira B. Thierry, asaba abagabo bahohoterwa mu ngo gutinyuka nabo bakagana Isange One Stop Center bagafashwa, ahamya ko guhohoterwa kw’umugabo bitamugira umunyantege nke.

Ati “Nta muntu ukwiye gucibwa intege n’abantu ngo areke kujya gutanga ikirego, aho niho usanga bamwe bihorera maze bikabaviramo ko aribo bakurikiranwa. Ntawukwiye gutinya kugana Isange One Stop Center yaba umugabo cyangwa umugore. Ntabwo guhohoterwa uri umugabo bivuga ko uri umunyantege nke ahubwo uba uri kwirinda ibibazo bishobora kuvukamo, hari benshi babica kubera kubyibikamo. Ibyo nibyo tubwira abantu kurenga bakegera RIB mu gihe bananiwe kwikemurira amakimbirane yabo kuko iyo bitinze havamo ibyaha.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu kudatinya RIB kuko yashyiriweho rubanda abasaba ahubwo kuyubaha birinda gukora ibyaha.

Yagize ati “Icyo dusaba abantu ntibayitinye ahubwo bayubahe, kubaha RIB ni ugutinya ibyaha. RIB n’ibiro nk’ibintu, gusa iyo utumijwe ku mpamvu z’iperereza ntugomba kwanga uba ugomba kwitaba, ushobora gutumiza hari amakuru bagushakaho, hari icyaha ukekwaho cyangwa uri umutangabuhamya. Ibyo byose ni mu nyungu z’umuntu kuba agomba kwitaba kuko iyo wanze uzanwa ku gahato kandi si byiza.”

Yibukije kandi ko mu gihe umukozi wa RIB ari mu kazi yemerewe kuza gufata umuntu yewe akaba yamufunga mu gihe cyose yakurikije amategeko amugenga n’uburenganzira ahabwa nayo.

Ibyo abantu batinya kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB abigarutseho mu gihe hamaze iminsi abantu bavuga ko benshi iyo bahamagajwe na RIB bitwaza kamambiri ndetse n’ikote ry’imbeho.

Gusa aha umuvugizi wa RIB yavuze ko umucamanza wa mbere w’umuntu ari umutima we, agahamya ko mu gihe ntacyo umuntu yishinja atahamagarwa ngo narangiza ajye kugura kamambiri n’ikote ryo kwifubika.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI