Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Football: Abakinnyi 10 bakomeye mu Rwanda badafite amasezerano muri iki gihe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, rigena ibihe bibiri mu mwaka byo guha abakinnyi umwanya bagahinduranya amakipe, aho usoje amasezerano mu ikipe runaka ahitamo kongera igihe cyo gukorera iyo kipe cyangwa akajya mu yindi y’amahitamo ye.

Kwizera Pierrot; ‘Mansare’ amaze imyaka ibiri n’igice muri AS Kigali

Isoko rito ry’ukwezi kwa mbere (Mutarama 2022) ubu ryamaze gufungura gusa nta guhinduranya amakipe kurabaho ku bakinnyi bijyanye n’uko hashize iminsi 12 Shampiyona idakinwa ariko ikaba izasubukurwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Mu Rwanda, si kenshi amakipe agura abakinnyi muri Mutarama ahubwo ahanini bategereza impeshyi, ibyo bituma akenshi amasezerano y’abakinnyi na yo arangira ahanini mu mpeshyi ya nyuma y’imyaka ibiri ku gihe baba bayasinyiye cyane ko imyaka ibiri ari yo imenyerewe cyane mu masezerano y’abakinnyi

Kuri ubu hari abakinnyi b’amazina akomeye nka Kwizera Pierrot na Bukuru Christopher bagejeje muri uku kwezi badafite amasezerano mu makipe yabo.

Hari abakinnyi bakeya ba AS Kigali basoje amasezerano mu gihe abandi ari abatarabonye aho bakina mu mpeshyi iheruka n’abatandukanye n’amakipe mu gihe cy’imikino (Phase Aller).

Umunyamakuru w’UMUSEKE yegeranije abakinnyi 10 bafite amazina akomeye mu Rwanda badafite amasezerano mu makipe kugeza ubu;

1.Nshimiyimana Marc Govin: Uyu myugariro unyura ku ruhande rw’iburyo (Right Back) yazamukiye mu ikipe y’abato ya APR FC mbere yo kunyura mu makipe ya AS Kigali na Mukura VS&L yakiniye mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Mu mpeshyi ishize byavuzwe ko yifujwe na Gorilla FC ariko ntiyabashije kuyerekezamo, ubu akora imyitozo ya wenyine mu gihe atarabona indi kipe.

2.Ishimwe Kevin: Mu mpera z’Ukuboza 2022, SC Kiyovu yatangaje ugutandukana kwayo na rutahizamu Ishimwe Kevin binyuze mu biganiro byatanze ubwumvikane bwo gusesa amasezerano. Kuba iyi kipe yo Ku Mumena itanga agahimbazamusyi kadatubutse (30.000 FRW ku mukino) ni yo mpamvu ivugwa yateye gutandukana.

Ishimwe Kevin wanyuze mu makipe ya; Rayon Sports, AS Kigali na APR FC nta kipe afite kugeza kuri ubu. Ni umwe mu basatira izamu beza bo ku mpande ariko imyitwarire ye ntivugwa neza dore ko yavuye muri APR FC yirukanwe.

3 & 4. Ndekwe Felix na Kayitaba Jean Bosco; Aba bakinnyi bombi bageze muri AS Kigali muri Mutarama 2020, bavuye muri Gasogi United baguzwe Miliyoni 17 z’amafaranga y’ u Rwanda (Bombi).

Kuri ubu basoje amasezerano muri iyi kipe ariko baracyari mu myitozo hamwe na bagenzi babo. Bivugwa ko AS Kigali iteganya kubaganiriza bakongera amasezerano nubwo batabonye umwanya uhagije wo gukina mu myaka ibiri ishize.

5.Kwizera Pierrot; ‘Mansare’ amaze imyaka ibiri n’igice muri AS Kigali habariwemo n’umwaka yamaze adakina kubera imvune, ari mu bakinnyi basoje amasezerano muri AS Kigali ariko na we ari mu bakinnyi bakora imyitozo muri iyi kipe.

AS Kigali yifuza kumwongerera amasezerano y’imyaka ibiri, mu gihe hari andi makuru avuga ko Rayon Sports yahozemo na yo yifuza kumuha Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda akayikinira mu gice cya kabiri cya Shampiyona (Phase Retour) ya 2021-2022).

6.Irambona Gisa Eric: Myugariro unyura ibumoso aherutse kwirukanwa muri Kiyovu Sports azira umusaruro muke, aho yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu. Kuri ubu nta yindi kipe afite, bivugwa ko yiteguye kurega SC Kiyovu ku kuba yaramwirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

7.Munezero Fiston; Munezero akina mu mutima w’ubwugarizi yasinyiye Etoile de l’est mu Ukwakira 2021, ariko yahise asezererwa vuba na bwangu adakinnye umukino n’umwe, byavuzwe ko hari abagiriye inama ubuyobozi bwa Etoile de l’Est yo kudakoresha Munezero ngo avugwaho imyitwarire itari myiza.

8.Senzira Mansour; Kuva yasoza amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS&L mu mwaka ushize aho yari yarageze avuye muri Espoir FC, Senzira ntarabona indi kipe asinyira.

9.Songayingabo Shaffy; Uyu Myugariro wamenyekanye akinira APR FC, nta kipe afite kugeza kuri ubu. Kuba yasoza amasezerano muri Gorilla FC mu mwaka ushize, nta yindi kipe arabona.

10.Bukuru Christophé; Kuva yakwirukanwa muri APR FC muri Gicurasi 2021 azira imyitwarire idahwitse, Bukuru ntarongera gukina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati mu kibuga akanaba umuhanga mu gutanga imipira ivamo ibitego ariko kenshi avugwaho imyitwarire itari myiza.

Mu busanzwe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri Mutarama rifungura tariki 1, Mutarama rigafunga tariki 28, Mutarama nk’uko bigenwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), icyakora Federasiyo ‘FERWAFA’ ifite ububasha bwo gusaba ko iminsi yongererwa mu gihe hari impamvu zisobanuriwe FIFA.

Ndekwe Felix na Kayitaba Jean Bosco; bombi bageze muri AS Kigali muri Mutarama 2020

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI