Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

U Rwanda rwahakanye “igitutu” kuri Niger ngo yirukane abimuwe na Arusha ku butaka bwayo

URwanda rwavuze ko umubano n’ubushuti bwari hagati yarwo na Niger bidashobora gukomwa mu nkokora kandi ko nta gitutu rwashyize kuri Niger ngo yirukane abanyarwanda 8 ku butaka bwayo, Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma ,Mukurarinda Alain kuwa 9 Mutarama 2022, mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru.

U Rwanda ruvuga ko nta kibazo aba banyarwanda bazahura nacyo, bo binangira bavuga ko batifuza inzira iberekeza i Kigali

Alain Mukurarinda yavuze ko nta gitutu namba bigeze bashyira ku gihugu cya Niger ubwo bumvaga ko yakiriye aba Banyarwanda bahoze bafungiwe i Arusha muri Tanzaniya, avuga ko imyanzuro yafashwe na Niger yo kubirukana “ishingiye kuri Dipolomasi”.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho kuwa 27 Ukuboza 2021, iki gihugu gifashe umwanzuro wo kwirukana Abanyarwanda umunani bari boherejwe muri Niger n’Umuryango w’Abibumbye ONU kubayo bakuwe i Arusha muri Tanzania.

Kuwa 3 Mutarama 2022 Guverinoma y’iki gihugu yaje gutangaza ko ibongereye iminsi 30 yo kuba bavuye kubutaka bwayo.

Abirukanywe muri Niger barimo Zigiranyirazo Protais,Nzuwonemeye Francois Xavier,Nteziryayo Alphonse,Muvunyi Tharcisse,Ntagerura Andre,Nsengiyumva Anatole,Mugiraneza Prosper , Segahutu Innocent.

Aba barimo ababaye abere n’abasoje ibihano bari barakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania ari narwo rwaburanishije zimwe mu manza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki Kiganiro umuvugizi Wungirije wa Guverinoma,Mukurarinda Alain, yavuze ko nubwo hatangajwe igikorwa cyo kwirukana Abanyarwanda ku butaka bwa Niger bidashobora guhindura uko umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ntabwo twumva ko icyabaye gishobora guhinduraho ubushuti, Ubushuti burahari burakomeje.Kuko imibanire y’ibihugu ni kimwe no mu mibanire y’abantu ,akantu gashobora kwisoba abantu ,bagaca ku ruhande ariko babigambiriye cyangwa batabigambiriye.”

Yakomeje ati “Babigambiriye byaba ari ikibazo, kwibeshya byo bibaho.Byumvikane neza ko Niger ari igihugu cy’inshuti nubwo kariya kabazo kabaye.Akabazo ntabwo ari ikibazo giteye inkeke ukundi , ni ukuvuga tuti uko byakozwe u Rwanda rutabimenyeshejwe ntabwo bikwiye.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yavuze ko nyuma yaho hafashwe icyemezo cyo kwirukana muri Niger bariya Banyarwanda, uRwanda rwagaragarije iki gihugu ko rutunguwe n’icyemezo cyafashwe.

Ati”Akabazo kabayemo cyangwa agahu, ni gute igihugu cy’inshuti,urukiko n’urwarusimbuye dukoranye imyaka ibaye 10,20, 30 bakora ikintu kireba urwo rukiko, ikireba urwo rukiko natwe kiratureba bajya gukora amasezerano,nibura ku bintu byaturebaga turamenyeshwa.”

Yavuze ko kuba u Rwanda rutaramenyeshejwe hafatwa umwanzuro wo kubirukana ndetse ko habayeho kwibeshya ariko ko nta kintu kibi iki gihugu cyari cyigambiriye ku Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yashimangiye ko u Rwanda rudashobora gushyamirana cyangwa umubano warwo na Niger uzemo agatotsi .

Ati “Nta kibazo na kimwe mu gihe ibintu bizaba bikozwe mu buryo nkuko uyu munsi nta kibazo dufitanye na Niger.”

Yashimangiye ko bariya banyarwanda badakwiriye kugira impungenge zo kuza mu Rwanda kuko biteguye kwakirwa nk’abandi banyarwanda bose kandi batazongera kuburanishwa.

Ati “Nta muntu ushobora kuburana icyaha yagizweho umwere cyangwa se yarangirije igihano inshuro ebyiri, ibyo bintu byumvikane.”

Alain Mukurarinda yavuze kandi ko bariya banyarwanda bafite uburenganzira busesuye mu gihugu mu gihe baza mu Rwanda ko uwabahohotera yakurikiranwa n’amategeko, aha niho yahereye aburira abakoresha imvugo zikakakaye ko bashobora gukurikiranwa n’Inkiko mu gihe baregwa.

Kuwa 15 Ugushyingo Leta ya Niger yari yasinye na ONU amasezerano y’uko hasuzumwa iyimurwa ry’aba bagabo barekuwe cyangwa bagizwe abere n’Urukiko.

Aba barimo abahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari bamaze igihe I Arusha nyuma y’uko ibihugu binyuranye byanze kubakira birimo n’ibisanzwe bicumbikye imiryango yabo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI