Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame yakiriye intumwa z’u Burundi zazanye ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu biro bye Village Urugwiro yakiriye itsinda ry’Abarundi bayobowe na Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko, umuco na siporo mu Burundi Amb. Ezéchiel Nibigira, bagirana ibiganiro byibanze ku gutsura umubano, banamushyikiriza n’ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’u Burundi riyobowe na Amb. Ezéchiel Nibigira

Kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Mutama 2022, nibwo Perezida Kagame yakiriye izi ntumwa z’u Burundi, aho bagiranye ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Nk’uko byatangajwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda riyobowe na Amb. Ezéchiel Nibigira akaba Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko, umuco na siporo mu Burundi.

Impande zombi zikaba zagiranye ibiganiro byagarutse ku gutsuna no gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Amb. Ezéchiel Nibigira kandi yagejeje kuri Perezida Paul Kagame ubutumwa yahawe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Umubano w’u Rwanda n’U Burundi wakunze kurangwa n’agatotsi kugeza naho imipaka ihuza ibihugu byombi yanafunzwe, gusa ubwo Evariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi yagaragaje ubushake bwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015 ryaburijwemo maze agashinja u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwe, ibi bijyana nuko u Rwanda narwo rwashinje iki gihugu gufasha imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano warwo.

Ubushake bwa Perezida Ndayishimiye mu gutsura umubano w’ibihugu byombi ugaragazwa kandi ni isengesho yasengeye u Rwanda mu masengesho bakora buri mu mpera z’umwaka, aho yasengeye u Rwanda maze akarusabira umugisha n’abayobozi barwo, maze asaba Imana ko yaha abayobozi b’u Rwanda kugendera mu nzira zayo kandi mwuka wera akagumana nabo kugirango u Burundi bugire abaturanyi beza.

Kugaruka mu nzira ku umubano w’ibihugu byombi ugaragazwa kandi n’ibiganiro byagiye bihuza abaguverineri b’intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba n’abaguverineroib’intara zimwe zo mu Burundi, tariki 25 Ukwakira 2021, aho bagiranye ibiganiro byo gutsura umubano muri rusange ndetse no kunoza imigenderanire hagati y’ibihugu byombi bareba uko yasubukurwa.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho kunoza umubano, ndetse Perezida Kagame ashyikirizwa ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye

Perezida w’U Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gusengera u Rwanda arusabira umugisha

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

 

1 Comment

1 Comment

  1. Rukundo

    January 10, 2022 at 10:08 pm

    Umubanyi (umuturanyi)niwe mu genzi Niko abarundi bavuga Kandi inzu yu muturanyi iyo ihiye ujya kuzimya kuko iyo utinze Niya we yashya Ibiganiro nibikomeze neza umubano ugaruke.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI