Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyuma y’iminsi 10 umurwayi wa Covid-19 ari mu kato azajya akavamo igihe nta bucucike bwa virusi afite

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko umurwayi Covid-19 ariko yarikingije byuzuye azajya amara mu kato iminsi irindwi naho umuntu wese umaze iminsi 10 mu kato yaba yagaragaje ko agifite ubwandu mu mubiri yemerewe kuva mu kato niba nta bucucike bwa virusi yifitemo.

Umuntu ukirutse koronavirusi ni umaze iminsi icumi mu kato ariko udafite ubucucike bwa virusi muri we.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohozwe na Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Mutama 2022, aho akato ku barwayi ba Covid-19 korohejwe.

Nk’uko iri tangazo ribigaragaza, umuntu ukirutse koronavirusi ni umaze iminsi icumi mu kato ariko udafite ubucucike bwa virusi muri we.

Iri tangazo rigira riti “Umuntu ukirutse koronavirusi ariko ibipimo bikagaragaza ko agifite koronavirusi mu mubiri yanahawe icyemezo cy’uko yakize’si ngombwa ko akomeza kuguma mu kato.”

Rikomeza rigira riti “Uyu muntu ukirutse koronavirusi ni umaze iminsi 10 mu kato, ibipimo bye by’ikizamini cya PCR bigakomeza kwerekana ko agifite virusi nyamara ubucucike bwa virusi bwo bwaragabanutse cyane mu mubiri. Uyu muntu kandi akaba nta bimenyetso bya koronavirus akigaragaza.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi yemeje ko umuntu wese wikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye akaza kuyandura azajya amara nibura iminsi irindwi mu kato.

Aka kato k’iminsi irindwi  ku muntu wikingije byuzuye ashobora kukavamo igihe ikizamini yakoresheje ku munsi wa karindwi cyerekanye ko nta Covid-19 agifite.

Minisiteri y’Ubuzima yibukije abarwayi ba Covid-19 ko nta muntu wemerewe gukoresha ikizamini cyo kureba ko yakize mbere y’iminsi irindwi.

Ibi bitangajwe mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera mu mibare y’abandura, aho ubwandu bushya bwihinduranyije bwa Omicron buri mu bituma iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuwa 9 Mutarama 2021, igaragaza ko abanduye bashya bari 610, Umujyi wa Kigali ukagira abandura benshi bangana n’abarwayi baashya 186.

Mu Rwanda Covid-19 imaze gutwara ubuzima bw’abantu  bagera ku 1,375. Gusa gahunda yo gutanga inkingo ku bashya n’abahabwa urwo gushimangira irakomeje, aho abantu bamaze guhabwa doze imwe ari 7,973,141, abandi 5,658,177 bakingirwa byuzuye ndetse abantu barenga ibihumb9i 360 bahabwa doze ishimangira.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI