Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Novak Djokovic wanze gukingirwa COVID-19 yatsinze urubanza rwo kumukumira muri Australia

Umucamanza wo muri Australia yategetse ko umukinnyi wa mbere ku isi muri Tennis mu bagabo, Novak Djokovic visa ye ifite agaciro, ndetse ko ahita afungurwa akava mu kigo gifungirwamo abimukira.

Novak yavuze ko atakwemera ko akingirwa ku gahato

Anthony Kelly kuri uyu wa Mbere mu rubanza Isi yose yari ihanze amaso, yategetse ko Novak Djokovic afungurwa mu minota 30, agasubizwa impapuro ze z’inzira.

Ibi biraha amahirwe uyu mukinnyi yo kuzitabira imikino ya Tennis ikomeye ibera muri Australia (Australian Open) ndetse akaba ahabwa amahirwe yo kuritwara ku nshuro ya 10.

Leta ya Australia yategetswe kuzishyura ikiguzi cy’ibyo Djokovic yakoresheje mu rubanza rwe.

Novak w’imyaka 34 akomoka muri Serbia yageze muri Australia (Melbourne) ku wa Kane w’icyumweru gishize agiye mu mikino y’irushanwa rya Australian Open rizatangira tariki 17 Mutarama, 2022.

Gusa iki gihugu cyaje gutangaza ko atujuje ibisabwa mu bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko yanze gukingirwa, kandi bikaba byarigeze kuvugwa ko yanduyse Covid-19 ariko nyuma akaza kuyikira.

We yavugaga ko inzego z’ubuzima muri Australia zamuhaye uruhushya rudasanzwe kugira ngo abe yakwitabira iriya mikino nubwo atakingiwe Covid-19.

Nyuma yo gufatwa akajyanwa ahafungirwa abimukira, bukeye yajyanywe muri hoteli yitwa Park Hotel iri mu mujyi wa Melbourne.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: al Jazeera

UMUSEKE.RW 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI