Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

HEC yemeje ko Atalantic Universtiry ivuga ko yahaye “PhD” Dr Igabe itemerewe gutanga impamyabumenyi zihanitse

Ikigo gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda HEC, cyemeje ko Atlantic International Univeristy nta burenganzira ifite bwo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro gihanitse cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Atlantic International University yemeje ko yahaye PhD Igabe Egide

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutaye muri yombi, Dr Igabe Egide, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza PhD, bamukurikiranagaho guhimba icyemezo kivuga ko yarangije kwiga iki cyiciro gihanitse cya Kaminuza muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Dr Igabe Egide, havutse urujijo mu bantu bavuga ko yaba yarenganyijwe ndetse RIB yaba yaramurenganyije imuta muri yombi, ni nyuma y’aho Atlantic International University itangarije ko yahaye Igabe Egide impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza ‘PhD’.

Gusa, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yaciye impaka maze avuga ko icyatumye RIB ikurikirana Igabe Egide ari ‘equivalence’ y’impimbano yasabishaga akazi muri za Kaminuza hano mu Rwanda.

Yagize ati “Icya mbere RIB yashingiyeho imukurikira ni ‘equivalence y’impimbano’. Ibyo bituma n’impamyabumenyi ye ya PhD yibazwaho ariyo mpamvu biri mu iperereza.”

Kuri uyu Mbere, tariki 10 Mutarama 2022, Ikigo gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda HEC, cyemeje ko Atlantic Interanation University itemewe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe gutanga ububasha bwo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro gihanitse cya kaminuza.

Itangazo rya HEC rigira riti “Nyuma yo gukora ubusesenguzi no gusuzuma ihabwa ry’uburenganzira bwa Atlantic International University, HEC yasanze iki kigo kitemewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ikigo gishinzwe gutanga uburenganzira bw’ibigo bitanga impamyabumenyi z’icyiciro gihanitse.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko hashingiwe kubyo babonye, abahaye uburenganzira Atalantic Interantional  University bwo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro gihanitse ASIC(Accreditation Servise for Interantional Colleges) atari ikigo cyemewena leta mu Bwongereza no mu kindi gihugu icyo aricyo cyose mu gutanga ubu burenganzira.

Aha niho HEC yahereye ivuga ko abanyeshuri bose bafite equivalence z’impamyabumenyi zabo bahawe na Atlantic Interantional University zateshejwe agaciro.

Maze HEC isaba abanyarwanda bose kwitonda mu gihe barimo bashaka aho bigira amasomo yabo y’icyiciro gihanitse cyane cyane mu bigo byigisha hakoreshejwe iyakure cyangwa kuri murandasi.

Dr Igabe Egide yigishije muri kaminuza zo mu Rwanda harimo UTB na Kaminuza ya Kigali, bivugwa ko yaba yari umwe mu bajyanama mu bwubatsi bw’ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Yatawe muri yombi ku wa 8 Mutama 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho yari akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano y’icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza ‘PhD’ muri Atlantic Interantional University yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Itangazo HEC yasohoye kuri equvalence ya Egide Igabe

RIB ivuga ko equivalence ya Egide Igabe ari impimbano

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Bakame

    January 10, 2022 at 8:22 pm

    Ndumva kuba AIU itemerewe gutanga phd nyiri ukuyihabwa atari we wabibazwa kuko yarayihawe ntiyayihimbye.

  2. Karamaga Jeanine

    January 11, 2022 at 8:25 am

    Murangira natubwire impapuro mpimbano yafatanye Egide izo arizo. Izo RIB ivuga zatanzwe n’ikigo kizwi kandi kibyemera. Kuki zihindukira zikitirirwa Egide kandi zikitwa impimbano? Nibatubwire impamvu nyzyo yuko urwitwazo rugaragara!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI