Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gatsibo: Abaturage batwawe ibyangombwa by’ubutaka na ASA Microfinance bararira ayo kwarika

Hari abaturage bo mu Karere ka Gatsibo biganjemo abagore bibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere no guhererekanya amafaranga begerewe n’ikigo cy’imari cya ASA Microfinance  maze kibaguriza amafaranga ariko nyuma kibambura udutabo bayaherewe none bishyujwe ay’umurengera ndetse n’ibyangombwa byabo birimo iby’ubutaka byarafatiriwe.

Aba baturage bo mu Murenge wa Kabarore bavuga ko ari akarengane bakorewe na ASA Microfinance.

Aba baturage bavuga ko ibyo bari bitezeho kubakura mu bwigunge ahubwo byabubashyizemo, bakababazwa n’ukuntu abakozi ba ASA Microfinance baje bagatwara ibyangombwa byabo harimo n’udutabo bari bakiyeho inguzanyo maze bagahindukira babishyuza arenze ayo bagujije.

Ikibabaza aba baturage kandi n’ukuntu iyi banki ivuga ko umukozi wayo yayitekeye umutwe afata amafaranga y’abakiriya akavuga ko ayabikije ariko ntayabitse, bo bakavuga ko ibi bitakabaye urwitwazo rwo kuba itabishyura kandi yarabikoze mu izina rya ASA Microfinance ndetse baranagaragaje iki kibazo uyu mukozi agikorera ku Ishami rya ASA Microfinance muri Gatsibo, Kabarore.

Akarengane aba baturage bahuye nako bakaganiriye n’umunyamakuru wa Radio-1, ubwo bamutekerereza uburyo bishyuzwa arenze inguzanyo batse ndetse ibyangombwa byabo birimo n’iby’ubutaka bigafatirwa.

Uyu ati “Ni banki mbi ku buryo nta muntu wakifuza kongera kuyisubiramo. Twishyurira ku dukayi twa gasuku, nta bitabo tugira konti zacu n’ibitabo aribo babifite , hanyuma birangira njye ubugenzuzi bwabo buje ngo bunsangaho ideni.”

Undi ati “Ibitaranditswe nibyo barimo kwibiramo abanyamuryango kuko ubutabo twabo budahari.”

Uyu we ngo yatse inguzanyo ariko yishyuzwa arenze ayo yari bwishyure none banze kumusubiza ayo basanze yarenzeho ndetse n’ibyangombwa bye birafatirwa.

Ati “Njye naje gufata indeni maze nsoza kuryishyura, bankorera amasezerano ko mbishyuye ibyabo bankura mu mashini ariko ntibansubije ayanjye ndetse n’ibyangombwa byanjye.”

Kantengwa Chantal ni umuyobozi w’itsinda ry’abagore bagera ku ijana we yishyuza ASA Mcrofinance arenga miliyoni 1 Frw, gusa ngo yagiye kubyara agarutse asanga umukozi wayo wiyitaga Manzi ariko yitwa Nzayituriki Gilbert yaraje agatwara ibyangombwa byose by’abanyamuryango ku ngufu.

Mu marira menshi ati “Ikibazo mfite kinkomereye nuko nagarutse kugirango ntangire kubarega ariko nsanga ibitabo yarabitwaye, amasezerano twagiranye yarayatwaye ndetse nayo kwa Gitifu nayo yarayatwaye naho yansinyiraga naho yarahatwaye.”

Aba baturage bararira ayo kwarika nyuma y’uko bishyujwe ku gahato kugeza ubwo bateje utwabo ngo bishyure, bikiyongeraho no kwishyuzwa arenze ayo bari bwishyure.

Uyu ati “Mu kuza kutwishyuza bazanye abazungu barafotora, badutera ubwoba bihagije maze biba ngombwa ko tugurisha tuva mu byacu.”

Undi nawe agira ati “Gute banki ishobora kubika ubutabo bw’abakirya, bagatunga amafishi yabo barangiza bakagaruka bakishyuza abantu mu ngo zabo. Bagurshije ubutaka, inka zabo none iterambere ryarahagaze, banki yatubereye mbi ku buryo ntawakongera kwifuza kuyisubiramo.”

Umukozi wa ASA Microfinance ushinzwe abakozi, Gakuba Ronald, yavuze ko ibyo abaturage bavuga byakozwe n’uwari umukozi wabo gusa ngo yaburiwe irengero ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri kubikurikirana.

Ati “Uwahoze ari umukozi wacu yaratorotse ariko ikibazo kiri muri RIB, ntabwo ari ukuvuga ngo hari amafaranga baduhaye, baracyakora iperereza rero ndumva nta busobanura natanga bundi muri aka kanya. Urumva yafataga amafaranga y’abakiriya akabeshya ko ayabikije ariko atayabikije.”

Aba baturage ntabwo bumva uburyo umukozi yatekera umutwe ikigo akorera maze bakanga kwishyura kwandi ASA Microfinance ariyo bagiranye amasezerano.

Ntibumva kandi uko gutoroka k’uwo mukozi kuko ngo kurimo urujijo, bakavuga ko Ishami rya Gatsibo ryagaragarijwe iki kibazo akihakora barangiza bakihutira gukoresha imbaraga mu kubambura ibimenyetso byatuma bishyurwa ibyabo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI