Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

APR FC yapimishije Covid-19 nyuma yo kubona ibisubizo irasubukura imyitozo

Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isohoye amabwiriza avuguruye agomba kugenga ibikorwa by’imikino hakomeza kwirindwa icyorezo cya Covid 19, ikipe ya APR FC yabaye iya mbere yapimishije abakozi bayo bose ngo bajye mu mwiherero.

APR FC yabimburiye izindi kipe gupimisha abakinnyi bayo bose

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022, aho abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose b’ikipe ya APR FC mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yarasubitswe.

Bapimishijwe Covid-19 mbere y’uko berekeza mu mwiherero aho biteganyijwe ko banatangira imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 bamaze kubona ibisubizo by’abapimwe bose.

Ikipe ya APR FC igiye gutangira imyitozo nyuma y’amabwiriza avuguruye ya Minisiteri ya Siporo agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo mu Rwanda.

Ingingo yayo ya 2 agace kayo ka mbere kavuga ko imikino n’imyitozo ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga z’imikino bigengwa n’ingaga za siporo byemerewe gusubukurwa.

Uretse ibirarane bibiri ikipe ya APR FC ifite inyuma y’andi makipe, umunsi wa 12 wasubitswe kubera ko ikipe y’igihugu yari irimo ikina imikino ya gicuti ndetse no guhagarikwa kwa shampiyona kubera Covid-19.

APR FC yagombaga kwakirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports tariki ya 4 Mutarama kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe umunsi wa 13 wari uteganyijwe tariki ya 8 Mutarama, aho APR FC yari kwakira ikipe ya Gorilla FC.

Hari amakuru avuga ko shampiyona ishobora gusubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022, hakinwa umunsi wa 12 wa shampiyona.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI