Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Umurambo wa Niyonteze warohamye muri Nyabarongo wabonetse

Nyuma y’impanuka y’ubwato bwagonganye, bakavuga ko  umuntu umwe ariwe warohamye, kuri ubu umurambo wa Niyonteze Epimaque wabonetse mu mugezi wa Nyabarongo.

Umurambo wa Niyonteze warohamye mu mugezi wa Nyabarongo wabonetse

Nyuma y’impanuka y’ubwato 2 bwabaye taliki ya 03 Mutarama 2022, mu Kagari ka Gasagara, Umudugudu wa Kidahwe,mu Murenge wa Rongi, Ubuyobozi bukavuga ko mu barenga 40 bari barohamye, hakabura umuntu 1 ku munsi w’ejo taliki ya    08 Mutarama 2022, ahagana mu ma saa tanu, nibwo  umurambo wa Niyonteze Epimaque w’imyaka 38 y’amavuko wabonetse muri Nyabarongo, ahaherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Abizezeyimana Thèoneste Umuvandimwe wa Nyakwigendera, avuga ko abatoraguye umurambo wa Niyonteze  babahamagaye kugira ngo barebe niba uyu murambo wabonetse  ari uwo umuvandimwe wabo, bahageze basanga ariwe koko.

Ati:”Ubu muri iki gitondo twese nk’Umuryango  turi mu Bitaro by’iRuli dutegereje ko baduha umurambo ngo tuwambutse iKiyumba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yabwiue UMUSEKE ko umurambo wa Niyonteze wajyanywe ku Bitaro kugira ngo usuzumwe mbere yuko ushyingurwa.

Ati:”Ubu ibyambu byose  abaturage bakoreshaga birafunze, usibye icyambu cya Gahira kiriho ubwato bwa Gisirikare.”

Niyonteze Epimaque asize umugore n’abana 2.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI