Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Rwiyemezamirimo arashinjwa kwambura abaturage miliyoni zirenga 300

Umuyobozi Mukuru wa Kampani ishinzwe gukora imihanda (Pyramid Minerals Supply) Gafaranga Ismaël arashinjwa kwambura abaturage miliyoni zirenga 300.

Ntabwo byoroheye abanyamakuru gufata amashusho n’amajwi muri iyi nama.

Mu nama yateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Rwiyemezamirimo w’iyi Kampani Gafaranga Ismaël bakunze kwita Apolo, n’abahagarariye abaturage bambuwe, aba bashinja uyu Muyobozi Gafaranga ko hashize imyaka 4 bamukoreye akanga kubahemba amafaranga bakoreye.

Ni inama yaranzwe no guterana amagambo hagati yabo n’uyu Muyobozi, n’agahinda kenshi bavuga ko bagerageje kwishyuza uyu mugabo ku neza arabihorera, bamwe bagera ubwo bamurega mu nkiko aratsindwa hanaterwa ikashi mpuruza ku myanzuro y’Urukiko.

Past Kalimunda  Hakizimana Alphonse umwe muri aho ati:”Dufite impungenge ko uyu Muyobozi aramutse yishyuwe amafaranga ye yose twahahombera mudufashe kutwishyuriza.”

Usibye uyu Kalimunda, mu cyumba cy’inama y’Akarere, harimo n’abandi barenga 20 bose bateraga hejuru bavuga ko abafitiye umwenda, bakavuga ko kuva batangira imirimo no kumuha ibikoresho byo kubaka Umuhanda Bakokwe-Kiyumba-Nyabarongo mu mwaka wa 2017 uyu munsi aribwo bagize amahirwe yo kwicarana n’uwo bishyuza.

Bakavuga ko bamuhamagara kuri telefoni akanga kubitaba.

Umuyobozi Mukuru wa Pyramid Minerals Supply Gafaranga Ismaël Alias Apolo mu kwisobanura yavuze ko abafite kopi y’urubanza, bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’aka Kamonyi babusaba gufatira amafaranga, ko bagomba guhitamo ayo Akarere kamwe kazafatira, akavuga ko gufatira amafaranga muri utwo Turere 2 ari imbogamizi kuri we.

Ati:”Murahitamo niba muzishyurwa  kuri ayo Akarere ka Muhanga kamfitiye, cyangwa ayo Akarere ka Kamonyi kazanyishyura.”

Gafaranga avuga ko ku bandi badafite imyanzuro y’Urukiko, bagomba kubivuganaho bakumvikana umwenda wose iyi Kampani ibabereyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Ali Bashir, avuga ko mu mafaranga Leta ibireyemo  uyu Rwiyemezamirimo  bazamusinyira kugira ngo yishyurwe ari uko abanje gukiranuka n’abo abereyemo umwenda.

Muri iyi nama ntabwo byoroheye abanyamakuru gufata amashusho n’amajwi y’uyu Gafaranga, kuko Umunyamakuru ukorera BTN washatse gufata amashusho, Gafaranga yamubwiye ko amwambura Caméra akayitwara.

Yewe n’ikiganiro kigufi(Interview) yagombaga guha Itangazamakuru inama ihumuje, yahakanye ko atajya avugana n’Abanyamakuru.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko mu masezerano yo gukora uyu  umuhanda  iyi Pyramid Minerals Supply yagiranye  na Leta, avuga ko imirimo yagombaga kumara amezi 7 kuko yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2017.

Ubuyobozi bukavuga ko kugeza uyu munsi uyu muhanda batarawakira mu buryo bwa burundu. Cyakora bukavuga ko bwamukase 5% y’ubukererwe.

Abishyuzaga Gafaranga, harimo n’abo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bambuwe amafaranga menshi.

Past Kalimunda Hakizimana Alphonse asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga gufatira amafaranga Leta ibereyemo uyu Rwiyemezamirimo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga

3 Comments

3 Comments

  1. Alias

    January 9, 2022 at 7:17 am

    2017_2022,imyaka ingahe irashize abaturage bakoze ibyo basabwe barangije baramburwa,urukiko ruca urubanza,umwambuzi aratsindwa ariko kururangiza byarananiranye.Ubundi Muhanga na Kamonyi bati”umuturage ku isonga”!Abambuwe nibihangane ubundi basabe Uwiteka H.E Paul Kagame azagire urugendo ateganya ruzanyura muri utwo turere wenda ntazahagarare ngo ave mu modoka,ndababwiza abo baturage bazishyurwa mbere y’uko imodoka ye ikandagira ku kiraro cya Nyabarongo!

  2. lg

    January 9, 2022 at 5:47 pm

    Kugeza ubu ntakigaragaza ko yanze kubishyura kuko amafaranga aracyari,muli utwo turere batinze kumwishyura abaturage bararega,amafaranga arafatirwa uturere tutamwishyuye ngo arangize akazi ahubwo aba alitwo tumuca 5% yarangiza akazi ate yakwishyura iki amafaranga yarafatiriwe!ubwose aba umwambuzi ate !!keretse niba ayo bamufitiye nimirimo,isigaye bitavamo

  3. Martin Ruta

    January 9, 2022 at 10:31 pm

    Biragoye kubyumva iteka leta ihombya ba rwiyemezamirimo ubuhemu nibindi bibi bikabitirirwa, ariko Kuki batarega leta ngwibe ariyo iryozwa iyo mikorere mibi iherekejwe no kutubaha contract, gusa birababaje 🤷🏽‍♂️

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI