Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Min Gatabazi yasabye umuyobozi mushya wa Kaminuza ya UTAB kudatanga ubumenyi bucagase

GICUMBI: Kuri uyu wa 08 Mutarama 2022 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney , yabwiye umuyobozi mushya wa Kaminuza ya UTAB ( University of Technology and Arts of Byumba) kuzirikana ko batagomba gushyira imbere amafaranga bishyuza abanyeshuri kurusha uko bagomba gutanga ubumenyi.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney muri iri hererekanya bubasha yasabye umuyobozi mushya wa UTAB guha agaciro ireme ry’uburezi

Min Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko hatabayeho ubufatanye hagati y’abayobozi b’iri shuri ,nta musaruro ugaragara waboneka mu banyeshuri bigayo, kandi ko bagomba kuzirikana ababagana baba bigomwe amafaranga bashakamo ubumenyi kurusha uko bakayakoresheje ibindi bikorwa bibabyarira inyungu.

Ni mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye muri Kaminuza ya UTAB, ubwo berekanaga umuyobozi mushya w’ishuri, Dr Padiri Munana Gilbert wasimbuye Dr Nduwayo Fidel wari usanzwe ku mwanya w’ ubuyobozi bwa UTAB, hatanzwe impanuro zijyanye no kutirengagiza agaciro k’abanyeshuri.

Min Gatabazi yagize  ati:” N’ahandi bashyiragaho za Kaminuza kugira ngo zigishe abaturiye aho bakomoka ariko iyo habonetse ubushobozi ,hagomba no kwitabwa ku ireme ry’uburezi mugenera abanyeshuri, ku buryo hirya no hino baza kuhiga, kuko ikigamijwe ari ukugira ngo igihugu kigire abantu bafite ubwenge.”

Yongera ati:” Turashimira ibikorwa remezo mumaze kugeraho mwubaka amashuri ,mugerageze gufata ibyemezo muzirikana ubushobozi bw’ ishuri mufatanije,kuko abanyeshuri bagomba kubona ibihagije,mutazirikanye kuzamura ireme ry’ uburezi ku bantu bakwishyuye amafaranga baje bashaka ubumenyi uba ubaye umucanshuro.”

Umuyobozi mushya wa Kaminuza ya UTAB yavuze ko yishimiye kuba agiye gufatanya n’abandi kuyobora iyi Kaminuza bakazagura uburyo itakwigamo abanyarwanda gusa n’abanyamahanga bayiyoboka.

Ati “Ibyo twarebaho ni iby’ingenzi bimaze kugerwaho kandi byiza, ntitugire umubare munini w’abanyeshuri b’abanyarwanda gusa ahubwo twongereho nabo mu bindi bihugu.”

Dr Padiri Munana Gilbert na Dr Fidel Nduwayo ubwo bakoraga ihererekanyabubasha

Dr Padiri Munana yavuze ko bazifashisha ‘Iyakure” mu kwagura umubare w’abanyeshuri bo mu bindi bihugu ndetse no gukora ibikorwa bifasha abaturage baturiye Kaminuza ya UTAB.

Dr Padiri Munana Gilbert abarizwa mu muryango w’Abapadiri b’Abadominikani bakorera mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ndetse no mu karere ka Nyagatare akaba ariwe uhabereye umuyobozi.

Asanzwe kandi ari umurezi muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, yigisha muri Kaminuza yo muri Nigeria, akigisha muri Kaminuza yo mu gihugu cya Canada( Otawa) mbere yigishaka mu Bubiligi ashinzwe by’ umwihariko abanyeshuri bakomoka muri Africa.

Dr Padiri Munana Gilbert umuyobozi mushya wa UTAB avuga ko bazita no mu bikorwa bifasha abaturage baturiye Kaminuza

Musenyeri Nzakamwita Sylverien, Minisitiri Gatabazi na Guverineri Nyirarugero Dancille bitabiriye uyu muhango

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
EVANCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI