Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Bijoux wo muri Bamenya na Sentore basezeranye imbere y’Imana- AMAFOTO

Umukinnyi wa filime nyarwanda Munezero Aline wamenyekanye cyane ku izina rya Bijoux muri filime ‘Bamenya’ we n’umugabo we akaba umuririmbyi Lionel Sentore bemeye kurushinga nk’umugabo n’umugore imbere y’Imana.

                                                                Bijoux arimo yambika impeta umugabo we

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama 2022, nibwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

Ni umuhango wo gushyingirwa wayobowe na Rev Pasiteri Dr Antoine Rutayisire ari nawe waragije Imana urugo rushya rwabo bashinze.

Gushyingirwa kwa Bijoux na Sentore imbere y’Imana byabanjirijwe n’ibirori byo gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden ku i Rebero.

Ubukwe bw’aba bombi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare mu myidagaduro mu Rwanda, harimo Bamenya bakinana muri filime ndetse n’umuhanzi Dj Pius nawe yari yaje kubashyigikira. Harimo kandi abahanzi nka Ruti Joel, Jules Sentore n’ibindi byamamare.

Aba bombi barushinze nyuma y’uko buri umwe agize urugendo mu rukundo rwaranzwe n’ibisitaza, ariko magingo aya bose bakaba bahisemo guhindura amateka bemera kwibanira akaramata.

Munezero Aline uzwi nka Bijoux, muri Kanama 2020, yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana biza kurangira bidakunze ko babana, aho Bijoux yemeye gukuramo impeta yari yambitswe.

Naho umuhanzi Lionel Sentore usanzwe ubarizwa ku mugabane w’Uburayi, nawe aherutse gusubizwa impeta na Mahoro Anesie, umukobwa wiyamamaje muri Miss Rwanda 2014. Ni impeta yari yaramwambitse muri Gashyantare 2020.

Gusa aba bombi baje kugaragaza ko bari mu rukundo kandi bafite gahunda yo ku rushinga, maze Bijoux yambikwa impeta y’urudashira na Sentore ku wa 16 Ukuboza 2021. Ibyo kurushinga ariko bari barabyemeranyijwe mbere kuri Telefone kuko umusore aba I Burayi.

Sentore Lionel akaba abarizwa mu itsinda ‘Ingangare’ ahuriyemo na Charles Uwizihiwe ryashinzwe mu 2017. Bombi batojwe na Sentore Athanase [Umubyeyi wa Masamba Intore] akaba Sekuru w’umuhanzi Jules Sentore na Lionel Sentore.

Iri tsinda rimaze gukora indirimbo nyinshi zo mu njyana gakondo zirimo ‘Bya bihe’, ‘Kamananga’ bafatanyije na Ngarukiye Daniel’, Imena bahuriyemo na Kayirebwa Cecile, iyo bahimbiye Rayon Sports n’izindi.

                                                             Ibyishimo byari byose kuri bombi

                                                                          Bijoux akanyamuneza kari kose

                                                             Bijoux ashyira umukono ku isezerano ryo gushyingirwa

                                                                         Dj Pius nawe yari yaje kubashyigikira

                                                                             Jules Sentore yari muri ibi birori

                                                     Rev Past Dr Antoine Rutayisire niwe wabasezeranyije

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. mazimpaka

    January 9, 2022 at 11:56 am

    Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana “imbere y’imana”?Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha” imbere y’ubutegetsi. Urugero, Maliya na Yozefu bagiye “kwibaruza” imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5.Ntabwo bagiye mu rusengero.Abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango ituma binjiza amafaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha abayoboke babo bagiye kwihagarika muli toilets z’insengero.Nyamara Yesu yasize asabye abakristu nyakuli “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.

  2. Makenga

    January 9, 2022 at 10:45 pm

    Ahahahah
    Uransekeje rwose nawe wamuyohovawe!
    Ngo Yezu yashize asabye abakiristu nyakuri??!!!

    Ahubwo se icyo kimina kimwitirwa(ubukiristu) Yezu arakizi?Azi n’aho cyashingiwe Ko ntacyo yasizeho??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI