Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyamvumba yemeye ko yijanditse muri RUSWA asaba imbabazi Perezida Kagame

*Yasobanuye uko yabaye Umuhuza muri ruswa ya miliyari 7Frw

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire bwa Nyamvumba Robert, yisubiye ku buryo yaburanye mbere ahakana icyaha, avuga ko yijanditse muri Ruswa ndetse asaba imbabazi Perezida Paul Kagame anatakambira Urukiko.

Nyamvumba Robert ubwo yazaga kuburana ubujurire bwe bwambere mu rukiko rukuru yaracungiwe umutekano bikomeye n’abacungagereza

Robert Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke, ndetse akatirwa gufungwa imyaka 6 no gutanga ihazabu ya miliyari 21,6Frw,

https://p3g.7a0.myftpupload.com/robert-nyamvumba-washakaga-ruswa-ya-miliyari-7frw-akatiwe-gufungwa-imyaka-6.html

Urubanza rwe rw’ubujurire rwaburanisjijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Saa 10h00 a.m nibwo inteko iburanisha urubanza rwa Nyamvumba yinjiye mu cyumba cy’urukiko, igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko,  Ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri bashinje bari ku kicyaro cy’Ubushinjacyaha.

Nyamvumba Robert yunganirwa n’abanyamategeko bane, bayobowe na Me Shema Charles Gakuba, Me Sadi Jashi, Me Sebukonoke Innocent na Me Floride Kabasinga aba banyamategeko bamwunganiye bari kuri Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere.

 

Nyamvumba yavuze ko yabaye Umuhuza muri ruswa ya miliyari 7Frw

Ubwo umucamanza yahaga ijambo Nyamvumba Robert ngo asobanure impamvu zatumye ajururira mu Rukiko Rukuru, yavuze ko ahanini byaturutse ku gihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2020 cyo gufungwa imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya Miliyari 21,6Frw.

Nyamvumba yabwiye urukiko ko rwamwigirijeho nkana ko n’iyo yamara imyaka 200 yashira atarabona ayo mafaranga.

Ati “Nyakubahwa Perezida ibyo byo ziriya Miliyari z’indishyi naciwe n’Urukiko zo ntazo nabona pe, n’iyo mpamvu ndi hano ntakambira Urukiko kugira ngo murebe uko nagabanyirizwa ibi bihano.’’

Umucamanza yabasabye Nyamvumba Robert gusobanurira Urukiko mu magambo imbabazi asaba uko yakoze icyaha n’ibyo asabira imbabazi.

Nyamvumba Robert yatangiye abwira Umucamanza ko ibyo agiye kuvuga n’ubundi yabivuze no mu nyandiko urukiko rufite.

Ati “Njye nasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repeburika, nzisaba no mu nzego zose naciyemo ubwo zambazaga ku cyaha cya ruswa nakekwagaho n’Ubushinjacyaha.”

Nyamvumba yavuze ko asabye urukiko imbabazi, Abanyarwanda bose bumvise inkuru ye, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwamubajije mu bihe bitandukanye, ndetse n’Ubushinjacyaha bwagiye bumubaza ibibazo bijyanye na Dosiye ye mbere y’uko iregera mu rukiko.

Yabwiye Urukiko ko yishinja ko yabaye umuhuza hagati ya rwiyemezamirimo w’Umunya-Espagne wari watsindiye isoko, witwa Javier Elizalde n’umushoramari witwa Niyomugabo Damascene.

Nyamvumba yavuze ko uyu Niyomugabo Damascene yamusabye ko yazamuhuza na Javier  Elizalde wari umaze gutsindira isoko rwa Miliyari 72,9Frw ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955,8Km mu bice bitandukanye mu gihugu hose, iryo soko ryagombaga kumara imyaka icyenda y’ingengo y’imari yo kuva 2019/2020  kugeza muri 2027/2028.

Me Shema Gakuba Charles na Me Sadi Jashi basabye ko Nyamvumba ataburanishwa kuko bataraganira kubujurire bwe

Nyamvumba yavuze ko uyu Niyomugabo Damascine yamusabye ko mu gihe Javier Elizalde yazaba abonye iri soko yazamuha 10%  (Arenga miliyari 7Frw y’agaciro k’isoko ryose) nk’ishimwe kuko azakurikirana Dosiye ye yo kwishyurwa kugira ngo abone amafaranga mu buryo bwihuse.

Nubwo Nyamvumba yemereye Urukiko ko yahuye na Javier akamwaka ruswa igera kuri Miliyari 7Frw, yagombaga gushyikiriza uwo rwiyemezamirimo Niyomugabo, nta bimenyetso yeretse Urukiko byerekana ko koko Niyomugabo ari we wari wamutumye iyo ruswa, ari na yo mpamvu Ubushinjacyaha butigeze bukurikirana Niyomugabo Damascene, ngo uyu munsi na we abe ari mu Rukiko aburana kuri iyo ruswa yari hagati ya Nyamvumba na Javier Elizalde.

Nyamvumba Robert yabwiye Urukiko ko nk’umuntu wari umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa remezo umwanya yagiyeho ashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri, yicuza ko yabaye umuhuza w’uwakaga ruswa Javier Elzalde na we kandi ari umuyobozi.

Ati “Ibyo ndabisabira imbabazi.’’

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busaba Urukiko ko ibihano byahawe Nyamvumba n’Urukiko Rwisumbuye muri Nzeri 2020 byazagumaho kuko nubwo Nyamvumba yasabye imbabazi yazisabye igice.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatunguwe no kumva ibintu byose Nyamvumba abyegeka kuri Niyomugabo aho kubyishyiraho ngo anasabe imbabazi anemera uruhawe rwe.

Urukiko rwabajije Nyamvumba Robert impamvu yaburanye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahakana ibyaha byose yashinjwaga, avuGA ko yaburanye ahakana ku rwego rwa mbere kubera igihunga bitewe n’igihe yafatiwe cya Guma mu Rugo ya mbere.

Nyamvumba yanavuze ko yatinze kwizera abamwunganira mu mategeko kuko atari abazi, ko atanagize uruhare mu kubashaka, ngo Abanyamategeko be yabashakiwe n’umuryango we.

Ati “Ibyo byose nibyo byatumye ninangira umutima mbanza kuburana mpakana ibyaha byose naregwaga.’’

Me Shema Gakuba Charles wunganira Nyamvuga yasabye urukiko ko mu gihe rwazaba rwiherereye rwazaca inkoni izamba rukababarira umukiliya we.

Ati “Nyakubahwa Mucamanza twaje hano tuje gutakamba, murabona ko umukiliya wange yahindutse n’imiburanireye yarahindutse.’’

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha impamvu batabajije Javier Elizalde kugira ngo uyu munsi mu Rukiko habe hari ubuhamya bwe yatanze busobanura neza uko yatswe ruswa, anavuge iyo aramuka ayitanze koko uwo yagombaga kuyishyikiriza, Ubushinjacyaha buvuga ko bwabonye bitari bikenewe kuko uyu Javier yagize igihe gihagije cyo gusobanura ikirego cye muri RIB.

Umucamanza yumvise impande zose apfundikira iburanisha avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 07 Gashyantare, 2022.

Iburanisha rya none ryamaze amasaha atatu impande zombi ziri kuvuguruzanya mu byavugirwaga mu rukiko. Nyamvumba Robert agiye kumara imyaka ibiri afunzwe

Mu rukiko harimo n’abantu bane bo mu muryango wa Nyamvumba Robert.

Uru rubanza rwaburanishijwe ubujurire rumaze gusubikwa inshuro enye mu bihe bitandukanye, akenshi isubikwa ryaturukaga ku bunganira Nyamvumba Robert.

Nyamvumba Robert yatangiye kuburana bwa mbere mu Rukiko Rukuru, ubujurire ku wa 04 Ukwakira, 2021.

Mbere yo kwinjira mu Rukiko abacungagererza bamukuyeho amapingu aha ni murukiko rukuru muntangiriro z’ukwakira 2021

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

7 Comments

7 Comments

  1. rutonesha

    January 8, 2022 at 5:55 pm

    Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu mwaka wa 2021,abaturage 23%, nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Abarwanya Ruswa,benshi nabo barayirya.Amaherezo azaba ayahe? Nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarya Ruswa.Uwo niwo muti rukumbi wa Ruswa.

  2. kagisha tom

    January 8, 2022 at 6:11 pm

    Uyu mugabo arakoshesha,abeshya urukiko ko yakoreshwejwe n’undi muntu.Ni imitwe ateka kugirango His Excellency azamuhe imbabazi.Itegeko riri clear: “Ugomba kwishyura inshuro 3 Ruswa wariye cyangwa washakaga kurya”.Azagurishe imitungo ye,nibitavamo abwire bene wabo bamufashe kwishyura 21.6 billions Rwf.Birashoboka cyane ko amafaranga biba Leta arenga 10% ya Total National Budget buri mwaka.Nukuvuga + 300 billions RWF.Ayo Auditor General abona ni make cyane.

    • Kayumba

      January 9, 2022 at 11:10 am

      Abarwanya Leta kuko abenshi ari ibisambo byobye cyane kurusha uyu Robert cyane cyane Kayumba Nyamwasa usanga bavuga Konyamvumba Robert afungiwe impamvu za politike ko kurya Ruswa nkiyi atari icyaha yafungirwa mu gihugu kigendera kuri democracy. Mutekereza ibyo bisambo satani abifashije bikagera ku butegetsi niba hari umuturage wakongera kubaho.

  3. MUVUNYI

    January 8, 2022 at 7:24 pm

    SINUMVA UKUNTU urubanza ruremereye nkuru, hazamo icyuho gikomeye. UMUCAMANZA ikibazo yabajije UMUSHINJACYAHA gifite ishingiro. Niba RIB ivuga ngo JAVIER yagize igihe kinini cyo gusobanurira RIB iby’iyo RUSWA, kuki muri icyo gihe KININI bavuga bamaranye, batamubajijie iki kibazo: NIYOMUGABO UVUGWA AHURIRAHE N’IRI SOKO? Ese yari guhabwa 7 miliyari kuko azakorera iki UWABONYE isoko kandi wumva ari rwiyemezamirimo. Aha abasomyi ntidupfa kubyumva. None se NIYOMUGABO niwe wari kuzajya yishyura JAVIER? Ko se isoko wumva yari yamaze kuritsindira, ubwo 1/10 cyari icyarubanza ki? Ariko muranatinyuka. Ubwo se bari bamubariye nayo azunguka ngo barebe ko azatanga ako KAYABO kandi akanunguka? Ni n’ubuswa bubi, kabishywe bibagaruka. Kurya inka nk NYIRAYO. Ese iyo musaba na 1/100 ra!!! Ko ari hafi MILIYARI. Gusa nayo sinumva impamvu yayo. Kubera se iki? Ubonye iyo mu musaba ikiraka. Ahubwo NIYOMUGABO ngirango niwe wakabaye atanga RUSWA kugirango azabone ikiraka kuri iyi PROJET. BIRABABAJE.

  4. rukabu

    January 8, 2022 at 10:35 pm

    Mana fasha Africa Umuntu umwe akarya RUSWA ya 7.000.000 fr .Amafaranga yaha hafi akarere amazi,AMASHANYARAZI ibikorwa remezo kwubaka ivuriro nibindi.Urya nk’inka Ugafya nk’imbwa.nta kundi niba yarafashwe atararya iyo RUSWA Imana Ishimwe.murakoze

  5. Munyaneza Abdou

    January 9, 2022 at 11:37 am

    Njyewe ndumva atariwe ukoze ikosa rimeze rityo wenyine hari nabandi benshi so ndumva yababarirwa nk’uko abandi banyabyaha mbona baba barirwa

  6. Majid

    January 11, 2022 at 9:23 am

    Njyewe sinumva ukuntu uyu muntu uciriritse yari kurya wenyine miliyari 7.Harimo nabandi bari kugabana ariko tudashobora kumenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI