Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

NESA yasohoye uko ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe ziteye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa, ni gahunda izatangira kuri iki cyumweru tariki 9 Mutarama 2022 ikazasozwa ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022.

                                                       Hasohowe ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022, ni nyuma y’iminsi ababyeyi babaza igihe abana bazasubirira ku ishuri n’uko bazakora ingendo.

Iri tangazo ryatanzwe binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), rivuga ko abanyeshuri bazatangira kujya ku mashuri ku Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022 aho hazagenda abiga mu bigo biherereye mu Turere twa Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abiga muri Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Izi ngendo zizarangira ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 12 Mutarama 2022 aho hazagenda abanyeshuri biga mu Turere two mu Mujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), abiga mu Turere twa Muhanga na Ruhango (Amajyepfo), muri Ngororero (Iburengerazuba), Burera (Amajyaguru) na Bugesera (Iburasirazuba).

Abanyeshuri b’i Kigali n’abandi banyura muri Kigali bazahagurukira kuri Stade Regional ya Nyamirambo.

Ababyeyi basabwe kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI