Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kamonyi: Inyongeramusaruro n’inama zahawe abahinzi byatumye umusaruro wikuba kabiri

Inyongeramusaruro n’inama zahawe abahinzi bahawe byatumye  umusaruro babona mu bihingwa bitandukanye wikuba hafi kabiri.

Aba bahinzi bavuga ko inyongeramusaruro n’imbuto nziza aribyo byatumye umusaruro wikuba inshuro zirenga 2.

Mu gikorwa cyo guhemba abajyanama 280 b’ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko kwigisha abahinzi uburyo bakoresha neza imbuto y’indobanure n’inyongeramusaruro aribyo byatumye toni basarura kuri hegitari ziyongera.

Nsanzumuhire Elie wo mu Mudugudu wa Kidaturwa, Akagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge akaba n’ umujyanama w’ubuhinzi avuga ko batangira uyu mwuga, basanze benshi mu bahinzi bahinga mu buryo bwa gakondo budatanga umusaruro.

Nsanzumuhire yavuze ko bereka bagenzi babo b’abahinzi uko bakoresha imbuto y’indobanure n’ifumbire kugira ngo iyo imvura iguye neza umusaruro uzamuka kuri hegitari.

Ati:”Njye nahereye ku turima tw’igikoni  mbereka itandukaniro riri hagati y’umurima washyizwemo ifumbire, imbuto nziza utandukanye n’utarimo inyongeramusaruro n’imbuto y’indobanure.’

Uyu muhinzi yavuze ko ku bihingwa byatoranyijwe,  umusaruro wikubye kabiri.

Sangwa Marie Solange wo mu Mudugudu wa Muhambara, Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda, avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 ku bigori bavuye kuri toni 2 kuri hegitari kuri ubu  bageze kuri toni 4 n’igice kuri Ha.

Ku bishyimbo bavuye kuri toni 1 kuri hegitari bagera kuri 1 n’ibiro 700 mu gihe imboga zavuye kuri toni  3 bagera kuri 4 n’ibiro 200.

Mu gihe imyumbati bavuye kuri toni 12 kuri ha ubu bageze kuri toni 27 kuri hegitari.

Yagize ati:”Imbogamizi dufite n’imihindagurikire y’ikirere, umusaruro twari twiteze ku bigori wahuye n’izuba ryinshi ntabwo twizeye ko umusaruro uziyongera.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin yabwiye UMUSEKE ko ingufu abajyanama bashyize mu mwuga w’ubuhinzi, aribyo bituma Ubuyobozi bw’Akarere bubagenera ibikoresho by’ubuhinzi kugira ngo barusheho kunoza uyu mwuga neza.

Ati:”Badufasha gusobanurira abahinzi ibirebana n’inyongeramusaruro ndetse n’imbuto nziza bahereye ku Mudugudu kandi bimaze gutanga umusaruro mwiza.”

Abajyanama by’ubuhinzi 280 kuri 316 nibo bahawe igihembo cy’ibikoresho bitandukanye by’ubuhinzi bifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 3 z’amafaranga y’uRwanda.

Abajyanama bahamya ko imihindagurike y’ikirere itabayeho, umusaruro kuri hegitari ushobora kwikuba inshuro 4 bakoresheje inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/RW/Ruhango

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI