Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Etiyopiya yahaye imbabazi inyeshyamba zirimo Sibhat Nega washinze TPLF

Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya, Abbiy Ahmed yatangaje ko mu rwego rwo kugera k’Ubumwe n’Ubwiyunge, Leta ye yarekuye bamwe mubo batavuga rumwe bakomeye mu gihe iki gihugu cyizihiza Noheli yo mu idini rya Orthodox.

Sibhat Nega umucurabwenge wa TPLF akaba ari nawe yayishinze ari mu bahawe imbabazi na Leta ya Etiyopiya

Abakuru bo mu mutwe w’inyeshyamba wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) bari mu bababariwe muri izo mbabazi rusange.

Igitangazamakuru cya leta, cyatangaje ko mu bakuru b’inyeshyamba za TPLF barekuwe bijyanye n’izi mbabazi rusange harimo Sibhat Nega, uri mu bashinze ishyaka rya TPLF, hamwe na Abay Weldu wahoze ari Perezida w’akarere ka Tigray.

Hari n’abandi bakuru b’inyeshyamba bakomeye bo mu yandi moko bahawe imbabazi.

Izi mbabazi zitunguranye zitanzwe mu gihe imirwano imaze amezi 14 ihuje Ingabo za Leta n’inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ihagaze.

Urwego rwa leta rwo gutangaza amakuru rwasohoye itangazo ruvuga ko “urufunguzo ku bumwe burambye ni ibiganiro. Ethiopia izigomwa icyo ari cyo cyose kugira ngo ibi bigerweho”.

Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Intego yazo ni uguharura inzira yo kugera ku gisubizo kirambye ku bibazo bya Ethiopia mu nzira y’amahoro, itarimo urugomo… cyane cyane hagamijwe gutuma habaho ibiganiro bihuriwemo na bose mu gihugu”.

Inyeshyamba za TPLF ziherutse gutangaza ko ziteguye ibiganiro na Leta mu gihe imfungwa zose zafungurwa, ibi byaje nyuma yo kotswaho urufaya n’Igisirikare cya Leta mu bitero simusiga byayobowe na Minisitiri w’Intebe Abbiy Ahmed.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: BBC
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. nyemazi

    January 8, 2022 at 1:04 pm

    Intambara zo muli Africa usanga akenshi ari abenegihugu barwana hagati yabo (civil wars).Ahanini bishingiye ku karere cyangwa amoko (tribes).Bitandukanye nuko imana yaturemye idusaba gukundana,ikatubuza kurwana,ndetse idusaba “gukunda n’abanzi bacu” nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikongeraho ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zaburi 5:6 havuga.Niyo mpamvu Abakristu nyakuli batajya mu ntambara zibera muli iyi si.Bazirikana ko ku munsi w’imperuka imana izakura mu isi abarwana bose.Soma Matayo 26:52.Abantu bose babigannye,isi yaba paradizo

  2. GIHANGO

    January 8, 2022 at 8:11 pm

    Nibyiza gutanga imbabazi, no gufungura infungwa. Ariko ndabona ABI AHMED izimbabazi azitanze hakiri kare. Intambara muri make ntirarangira. Nyuma y’intambara, hagomba guhanwa abakoze amakosa. Hanyuma ugatanga imbabazi ariko abantu bamvise ko ibyo bakoze ari amakosa.
    Niba se hari abakinangiye bagihanyanyaza mu misozi, batarashyira intwaro hasi, ubwo imbabazi urazitanga ngo bashyire intwaro hasi ?None ho abafunguwe nibabwire abarwanyi babo barambike intwaro hasi. Icyo gihe hahita haza ibiganiro. Yewe , nibiba na ngombwa mutumize INAMA RUKOKOMA musase inzobe hasi. VERIRE ET RECONCILIATION yabayeho no muri AFRICA YEPFO. Ubundi ni muve muri ayo manjwe y’AMOKO. Ntacyo bizabagezaho. Muzaze mwigire ku RWANDA. Mwegere perezida wacu dukunda PAUL KAGAME abahe impanuro. Azi byinshi, kuko nawe yakoze AKAZI GAKOMEYE yunga abanyarwanda, none AMAHORO ARAHINDA. Kuko n’ubwo wakwanga u RWANDA, ariko hari ibyo utahakana kuko biba byivugira ubwabyo. Mukomere rero banyETHIOPIA, muve ibuzimu mujye IBUNTU. Mwubake igihugu cyanyu cyiza;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI