Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Ubushinwa bwateye utwatsi ibyo kugusha Africa mu mutego w’amadeni itazishyura

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi ku wa Kane, tariki 6 Mutarama 2021, ari muri Kenya, nibwo  yavuze ku mubano w’igihugu cye na Africa aboneraho kunenga abavuga ko Ubushinwa buri mu mugambi wo kugusha Africa mu mutego w’imyenda itazabasha kwishyura.

Perezida Uhuru Kenyatta ubwo yakiraga Minisitiri Wang Yi

Yabivugaga asura ibikorwa remezo byubatswe ari Ubushinwa bwatanze amafaranga abyubaka nk’inguzanyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Ibitangazamakuru byo muri Kenya bimubajije ku bivugwa ko Ubushinwa bwaba buri gutega imitego y’amadeni umugabane w’Afurika, Minisitiri Wang Yi, yavuze ko abavuga ibi ari abatifuza kubona umugabane wa Africa utera imbere.

Ati “Ibyo bivugwa n’abo badashaka kubona iterambere muri Africa. Niba hari umutego uhari wakabaye ubukene no kudatera imbere.”

Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga w’Ubushinwa yari muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriye mu bihugu bya Eritrea, Kenya, n’Ibirwa bya Comoros.

Ni uruzinduko rwaje rukurikira urw’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken yagiriye mu bihugu by’Iburengerazuba bwa Afurika aho bitangazwa ko yarimo areba imbaraga Ubushinwa bufite muri Africa.

Ubushinwa ni Ufatanyabbikorwa Ukomeye wa Africa

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bifite ijambo mu bucuruzi ku mugabane wa Africa, aho ubucuruzi mu mwaka wa 2019 bwabarirwa muri miliyari 200 z’amadorari y’Amerika.

Nyuma ya Banki y’Isi, Ubushinwa ni ubwa kabiri Kenya ifitiye umwenda munini, uyu mwenda wagiye ufatwa mu rwego rwo gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo muri iki gihugu cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi.

Mu ruzinduko rwa Wang Yi i Mombasa yari kumwe na bamwe mu ba Minisitiri muri Kenya aho bashyize n’umukono ku masezerano y’Ubufatanye n’ishoramari mu buzima, umutekano, ikoranabuhanga ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

Ari kumwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta banasuye icyambu cya Mombasa ahari kubakwa ikigega cy’ikusanyirizo ry’ibikomoka kuri peterelo, umushinga ubarirwa mur miliyoni 353 z’amadorari y’Amerika.

Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Raychelle Omamo yavuze ko uru ruzinduko rwa Wang Yi rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kuva Kenya yabona ubwigenge imwe mu mishanga ihenze iterwa inkunga n’Ubushinwa, nk’uwa gari ya moshi iva Mombasa washowemo arenga miliyari 5 z’amadorari y’Amerika.

Wang-Yi avuga ko abanenga Ubushinwa ari abadasha ko Africa itera imbere

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI