Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kigali: Umugabo usabisha akazi impamyabumenyi ya PhD yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo witwa Igabe Egide, arakekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano aho ngo yashakaga akazi muri za Kaminuza zinyuranye mu Rwanda avuga ko yize muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akahavana impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD.

RIB yafunze uwahimbye impamyabumenyi ihanitse ya PhD

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Mutarama 2021, nibwo RIB yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu muntu aho yafatanywe icyemezo k’igihimbano kigaragaza ko yize amasomo y’ikirenga muri Kaminuza, agahabwa PhD muri Amerika.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwemeje aya makuru yitabwa muri yombi ya Egide Igabe, aho ruvuga ko iyi mpamyabumenyi yafatanywe yavugaga ko yayivanye muri Kaminuza ya Atlantic International University.

RIB yanditse iti “RIB yafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impanyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza PhD mu gushaka akazi muri kaminuza zinyuranye zikorera mu Rwanda.”

Irakomeza iti “Uyu akaba yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza PhD muri Atalantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”

Nyuma yo gutabwa muri yombi Igabe Egide ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hategerejwe ko akorerwa dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB ibuza abantu kwishora mu byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, ikavuga ko kuba hari abahimba impamyabumenyi bituma ireme ry’uburezi ridindira.

Amategeko agena igihano cy’igifungo gishobora kugera ku myaka 7 ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano,  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. MUHASHYI

    January 8, 2022 at 9:49 am

    BAREBE NEZA NIBA ATARWAYE MU MUTWE.
    UYU ararutwa n’abariya twumvise biyita abakozi b’IMANA, ABAHANUZI, ABAVUGABUTWUMWA n’andi mazina menshi bihaye bamaze abaturage babazengereza ngo barabasengera bakire UBUKENE, BABONE ABAGABO, BAKIRE INDWARA ZANANIRANYE, INYATSI, IMIKOSHI, IMYUKA MIBI YOSE n’ibindi.

    • Bisamaza

      January 9, 2022 at 9:07 pm

      Wabanza ukareba neza niba ariwowe muzima ahubwo. Mbere na mbere ni ugucyekwaho..niba rero wumva icyo bivuga wakongera ukabitekerezaho ukandika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI