Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

COVID-19: Hoteli zimwe zafunzwe by’agateganyo zinacibwa agera kuri frw 300,000

Urwego Rushinzwe iterambere mu Rwanda  (RDB) rwategetse ko  ibigo  byakira abantu ndetse n’iby’ubukerarugendo  byo mu Mujyi wa Kigali bifungwa by’agateganyo, ndetse bigacibwa amande  ku bwo kurenga ku mabwiza yo kwirinda COVID-19.

RDB yihanangirije hoteli n’ibindi bigo by’ubukerarugendo birenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu itangazo RDB yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2022, yibukije ibyo bigo ko bigomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda COVID-19 yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

RDB yaboneyeho gutangaza ibigo biheruka guhanwa ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bigo harimo Airport Inn Motel, ikorera i Kanombe itegeka ko ifungwa mu gihe cy’amezi atatu kandi igacibwa ihazabu y’amafaranga 150.000frw. People Club iri Kacyiru yo yafunnzwe mu gihe cy’amezi atatu ndetse inacibwa ihazabu ya 300,000frw.

Pegase Resort Inn, iri Rebero mu Mujyi wa Kigali yafunzwe mu gihe cy’Ukwezi kandi isabwa gutanga ihazabu ya 150,000frw. Rebero Resort iri Rebero mu Karere ka Kicukiro yafunzwe mu gihe cy’ukwezi ndetse inasabwa gutanga ihazabu ya 150,000frw. Repub Rouange iri Kimihurura yafunzwe mu gihe cy’ukwezi n’ihazabu ya 150,000frw.

Izindi ni Colours Club Spa and Garden Resort iherereye Kibagabaga yafunzwe mu gihe cy’ukwezi. Amaris Hotel yo ku Kimihurura yafunzwe by’agateganyo  igihe cy’ukwezi. Canal Olempia na yo iherereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro yafunzwe by’agateganyo igihe cy’Ukwezi.

Chez Lando Hotel iherereye i Remera mu Karere ka Gasabo na yo yafunzwe mu gihe cy’Icyumweru inacibwa n’ihazabu ya 150,000frw. Hotel Tech iherereye Kabeza na yo yafunzwe  mu gihe cy’icyumeru  inasabwa gutanga ihazabu ya 150,000frw.

Igitego  Apart Hotel iherereye mu Karere ka Kicukiro yihanangirijwe inasabwa gutanga ihazabu ya 300,000frw. Parador Boutique  Hotel iherereye Sonatube yasabwe gutanga ihazabu ya 300,000frw  ndetse iranihanangirizwa. T2000 Hotel iri mu Karere ka Nyarugenge yihanangirijwe ndetse inasabwa gutanga ihazabu ya 300, 000frw. Papyrus Bar and Night Club iri Kimihurura yihanangirijwe isabwa gutanga ihazabu ya 300, 000frw. Pili Pili invest Ltd na yo iri Kibagabaga yihanangirijwe ndetse isabwa gutanga 300, 000frw y’ihazabu. La Villa Café et suites iherereye i Nyarutarama yihanangirijwe nayo isabwa gutanga 300, 000frw y’ihazabu.

Inka Steakhouse iri Kimihurura yihanangirijwe inasabwa gutanga ihazabu ya 150, 000frw. Select Boutique Restaurent na yo iri Kimihurura, yihanangirijwe inasabwa gutanga ihazabu 150, 000frw.

RDB kandi yasabye abaturage gutanga amakuru ahagaragara ibigo byirengagiza nkana amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19.

Muri iryo tanganazo RDB yagize iti “Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) rwongeye kwibutsa ibigo by’ubukerarugendo n’ibindi bigo byakira abantu ko bigomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.”

Ikomeza igira iti “RDB iributsa kandi ibyo bigo ko kutubahiriza amabwiriza ariho yo kwirinda bishobora kubaviramo ibihano birimo gucibwa ihazabu  cyangwa gufungirwa by’agateganyo ibikorwa.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI