Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urubanza rwa Munyenyezi woherejwe na US kuburanira mu Rwanda rwongeye gusubikwa

Urubanza ruregwamo Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha birindwi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri.

Beatrice Munyenyezi ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa muri Kamena 2021 mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro

Byari biteganyijwe ko atangira kuburana mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa 06 Mutarama, 2022. Rwajyanwe i Huye kuko ariho bikekwa ko yakoreye ibyaha aregwa n’Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yemereye  Umuseke ko uru rubanza rwasubitswe biturutse ku bunganira  Beatrice Munyenyenzi.

Mutabazi Harrison yavuze ko ubwo urubanza rwa Munyenyezi rwasubikwaga ku wa 09 Ukuboza, 2021 abamwunganira mu mategeko bahise bandikira Urukiko Rwisumbuye rwa Huye barumenyesha ko itariki urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa (kuri uyu wa Kane) batazaboneka kuko bafite izindi manza.

Urukiko rwumvuse ubusabe bwabo rwimurira urubanza ku wa 18 Mutarama, 2022  saa mbiri za mu gitondo.

Beatrice Munyennyezi yirukanye Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Celestin bamwunganiye aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ari banamwunganiye mu Rukiko Rwisumbumbuye rwa Nyarugenge aburana ubujurire, ubu yunganirwa  Me Bikotwa Bruce wamenyakaniye mu rubanza rwa Munyagishari Bernard na Twagirayezu Wenceslas na bo baburanye ibyaha bya Jenoside.

Beatrice Munyenyezi akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica n’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyaha cyo kurimbura n’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Beatrice Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata, 2021 akuwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ni rwo ruburanisha urubanza rwa Munyenyezi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI