Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urubanza ruregwamo Urayeneza Gerard na bagenzi be rwasubitswe kubera impamvu 2

Nyanza: Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwongeye gusubika urubanza ruregwamo Urayeneza Gerard na bagenzi be baregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho baburana mu bujurire.

Urukiko rwasubitse urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard n’abagenzi be (Archives)

Kuri uyu wa 06/01/2022 hagombaga gusubukurwa urubanza ruregwamo Urayeneza Gerard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe na bagenzi be.

Ubushinjacyaha bubarega ibyaba bibiri, Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo  Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bose uko ari batanu baburana mu Rukiko bajurira igihano cy’igifungo bahawe, Urayeneza Gerard na Munyampundu Leon alias Kinihira bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Naho Rutaganda Dominique, Nsengiyumva Elisee na Nyakayiro Dominique bajuririye igihano bahawe cyo gufungwa imyaka umunani.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/urayeneza-gerard-yahanishijwe-igifungo-cya-burundu-yahise-avuga-ko-ajuriye.html

 

Ibyaha bose baregwa baburana babihakana.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wari mu Rukiko saa mbiri n’iminota mirongo ine (8h40 a.m) kuri uyu wa Kane, haje inteko y’Abacamanza batatu bayobowe na Antoine Muhima n’umwanditsi w’urukiko, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe mu rukiko, abaregwa bagaragaraga ku ikoranabuhanga (Video conference).

Urukiko rwavuze ko iburanisha ryongera gusubukwa kuko no ku wa 29 Ukuboza 2021 rwasubitswe kubera ko umucamanza umwe wavuye mu nteko yababuranisha kuko yazamuwe mu ntera akajya mu rundi Rukiko.

Kuri ubu Urukiko rwavuze ko Impamvu y’isubikwa  ari uko mu nteko iburanisha abaregwa hiyongereyemo Umucamanza mushya bityo agomba guhabwa igihe akiga kuri dosiye.

Indi mpamvu yatumye urubanza rusubikwa ngo ni uko ubuyobozi bwa Gereza bwatanze itegeko ko abafungwa batagomba gusohoka kubera ko muri gereza hari ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.

Urukiko rwo rwari rwarategetse ko abaregwa bagomba kuza kuburanira ku cyiciro cy’Urukiko i Nyanza kubera ubwinshi bw’abitabira urubanza.

Mu maburanisha y’ubujurire aheruka humviswe abatangabuhamya bamwe bashinjaga abaregwa ko bagize uruhare rutaziguye mu byaha baregwa, gusa humvikanye abandi bivuguruje bashinjura abaregwa bavuga ko bahawe inzoga n’ibiryo n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte (yahoze akora muri Kaminuza ya Gitwe) ngo bashinje abaregwa.

Urukiko rwavuze ko urubanza ruzasubukurwa mu Cyumweru gitaha ku wa Kabiri taliki ya 11 Mutarama, 2022 mu gihe ryabera ku ikoranabuhanga abunganira abaregwa bakazaba bari ku cyiciro cy’urukiko i Nyanza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

3 Comments

3 Comments

  1. Rusine

    January 6, 2022 at 3:07 pm

    Ariko buriya iyo mutagira ahobantegeye muba mwandika iki koko umuntu arashinjwa imibiri yabonetse mubitaro bamwe muti ahobantegeye yabashukishije ibiryo n’inzoga ngo bashinja abaregwa nonese umuntu w’umugabo bamushukisha ibiryo gute? Nanjye ngo umugabo abasaza! Nonese ko muvuga ko babashutse Imibiri ntimuyivuge? Yo ni Charlotte wayishyizemo? Ahubwo iyaba mwavugaga muti Charlotte yatabyemo imibiri arabashuka bavugako Gerard ariwe wayishyizemo byajyaga kumvikana.

  2. Filipo

    January 6, 2022 at 6:53 pm

    Iteka jenocide iyo irangiye icyiciro cya nyuma Ni ugupfobya no guhakana!!
    Niba umuseke Ari ikinyamakuru cya leta y’ubumwe bw’abanyarwanda mwagufasha kubona amakuru ya baliyeli 3 zari hano igitwe?
    2.ese gitwe nta muntu wahiciwe?
    Niba yarahiciwe yashyinguwe hehe?
    3.ese mwatubwira umubare wabakozi bakora hano bafungiwe jenocide
    4. Ese amakuru yatanzwe muri gacaca Yaba yarahereye hehe??Gerard baramwanga kugeza aho bacukuriye icyobo mu bitaro bakajugunyamo abantu,bakagisiba bakajya bamenaho ibishingwe!!niyihangane Imana irahari

  3. John

    January 7, 2022 at 11:45 am

    Ariko ubanza Umuseke hari inyungu zidasanzwe ufite muri uru rubanza rw’i Gitwe🤭

    Izi nyandiko z’urudaca ko zitanditswe kuri Rusesabagina ko nawe akomoka hafi y’aho uyu Gerard akomoka?
    Ko imanza zihora zisubikwa izi byacitse ni izo iki?

    Nimureke ubutabera bukore akazi kabwo uwo icyaha cyizahama azakanirwe urumukwiye😷

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI