Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

U Rwanda rurateganya gukingira COVID-19 abana bari munsi y’imyaka 12

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko uko inkingo zizagenda ziboneka Leta iteganya no gukingira Covid-19 abana bari munsi y’imyaka 12, Dr Sibomana Hassan avuga ko byaba inzira yo guhashya icyorezo burundu.

Hari hashize iminsi hatangiye gahunda yo gukingira abana bafite kuva ku myaka 12 no kuzamura

Mu Rwanda mu minsi ya vuba icyorezo Coronavirus kigenda gifata intera, abanduye bashya ku wa Gatatu ni 1,066 mu gihe mu minsi 7 abanduye ari 8, 053. Abantu bishwe na Covid-19 ku wa Gatatu ni abagore 4 n’uruhinja, mu minsi 7 hamaze gupfa abantu 13 mu gihe muri rusange abahitanwe na Covid-19 bagera ku 1, 362.

Dr Sibomana Hassan ushinzwe Ibikorwa by’ikingira mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC yabwiye Ijwi rya America ko u Rwanda ruteganya gukingira Covid-19 abana bari munsi y’imyaka 12 uko inkingo zizaboneka.

Yagize ati “Turimo gutekereza gukingira nibura abaturage bagera kuri miliyoni 9, hafi n’ibihumbi 100, usanga abenshi ari abantu bakuze ariko uko inkingo zirushaho kuboneka birashoboka ko tuzakingira n’abana bato kubera ko nubwo abana bashobora kuba bandura ntibanarembe ariko bishobora kuba impamvu y’uko bakwanduza abantu bakuru, ni yo mpamvu uburyo bwiza bwo kugira ngo duce indwara burundu, ni uko na bariya abana twagombye kuba tubarinda ntibandure, kugira ngo duce ya chaine (uruhererekane) yo kugira ngo abantu banduzanye, n’abana rero bakingiwe byaba byiza kurushaho.”

Guverinoma y’u Rwanda yihaye gahunda yo kuba yamaze gukingira abaturage bagera kuri 70% (Ahari abantu 100 muri bo 70 bagomba nibura kuba barakingiwe) mbere y’ukwezi kwa 6 uyu mwaka.

Iyi ntego ni nayo ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS aho risaba ibihugu kuzaba byakingiye 70 ku ijana mbere y’ukwezi kwa 6 uyu mwaka.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rumaze gukingira abaturage miliyoni 5.5 mu buryo bwuzuye, abagera kuri miliyoni 7,7 bahawe dose imwe, naho abanda ibihumbi 237 bahawe urukingo rwa gatatu rwo gushimangira.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Muganga

    January 6, 2022 at 9:55 am

    Inkingo bitangiye kugaragara ko zidahagije muguhashya Kovide 19. Uko muzitera abantu niko zigenda zituma kovide yiyuburura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI