Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Umwana w’imyaka 2 yaguye mu cyobo cy’amazi arapfa

*Ubuyobozi burakebura ababyeyi

Mu Mudugudu wa Kinyana, mu Kagari ka Migina, mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza haravugwa impanuka  y’umwana w’imyaka ibiri wasanzwe yapfuye.

Kuri uyu wa 05 Mutarama, 2022 umwana witwa Rukundo Jacques w’imyaka ibiri y’amavuko yaguye mu cyobo ahita apfa.

Ubuyobozi bwageze aho byabereye busanga umurambo w’uriya mwana bawukuye muri icyo cyobo ari mu rugo  kwa Sekuru.

Gasengayire Irene ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Muyira yabwiye UMUSEKE ko aya makuru bayamenye.

Ati “Inzego bireba (RIB) zatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo.” 

Bivugwa ko ubuyobozi bwabajije Sekuru wa nyakwigendera akavuga ko Jacques (uwapfuye) yagiye mu kinogo ari kumwe n’undi mwana w’imyaka itandatu y’amavuko  naho uwatabaje amusanze mu kinogo witwa Irahari Pauline w’imyaka 19 y’amavuko na we avuga ko yasanze nyakwigendera yamaze gupfa.

Icyo cyobo yaguyemo gifite metero  imwe (1m) y’uburebure, abaturage bakaba ariho bavomaga amazi yo kubakisha, kikaba cyaracukuwe mu 1974 nk’uko byatangajwe n’abaturage.

Se wa nyakwigendera witwa Sibomana w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko yahageze umwana yamaze gupfa ko ntayandi makuru yabashije kumenya kuko na we yahageze bamubwira ko yishwe n’ayo mazi.

Umurambo w’uyu mwana wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, kugira ngo hagaragazwe icyamwishe.

Ubuyobozi burasaba abaturage kumenya neza aho umwana ari kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI