Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

“Uzahirima”, umuhanzi Bobi Wine yavuze ko yakoze mu nganzo abwira Museveni

Umuhanzi akaba n’umunyepoliki utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yeruye avuga ko indirimbo aherutse gusohora iri mu Kigande “Ogenda”, bisobanuye “uzagenda” ariko we yavugaga ko “ubutegetsi bwa Museveni buzahirima”.

Perezida Yoweri Museveni ni umwe mu barambye ku butegetsi muri Africa aburiho kuva mu 1986 (Archives)

Mu kiganiro Bobi Wine yahaye BBC yavuze ko indirimbo nta wundi ivuga atari Perezida Yoweri Museveni kubera ko yateye umugongo ibitekerezo byo kuzana Demokarasi mu gihugu.

Bobi Wine yavuze ko yahisemo gukoresha amashusho ateye ubwoba muri iyo ndirimbo agaragaza amabi ubutegetsi bwa Museveni bwakoreye abaturage ba Uganda

Ati “Ubutegetsi bwa Uganda bwashoye amafaranga menshi mu bikorwa bihisha amabi bukora.

Bobi Wine avuga ko itangazamakuru muri Uganda rwafunzwe umunwa bityo ko uburyo bwiza bwo gutambutsa ubutumwa ari ugukoresha ubuhanzi.

Yagize ati “Ubutabera bwashoboka gusa igihe twagaragaza ibyaha, ni yo mpamvu dukomeje kubigaragaza, ni yo nzira yonyine yo kugaruka mu rugamba.”

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda yabaye muri Mutarama 2021, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 3,475,298, angana na 34.83%.

Ibyayavuyemo yarabyamaganye avuga ko ari we Perezida watowe. Mu ndirimbo ye “Ogenda” avuga ko Museveni yabeshye ko azazana Demokarasi ko ari yo arwanira ariko nyuma ahinduka Umunyagitugu.

Aganira na BBC, Wine yavuze ko atinyuka kuvuga ibyo abanda batinya.

Ngo indirimbo yayishyizemo amashusho mabi atari ukugira ngo asebye Leta ya Museveni, ahubwo ngo yagira ngo amusembure ajye ahagaragara avuge ko ibyo biri mu ndirimbo atari ukuri, ndetse ngo Bobi Wine ajyanwe mu Rukiko.

Robert Kyagulanyi Ssentamu yabaye Depite mu Nteko ishinga Amategeko ya Uganda avuga ko nta cyizere ko hari impinduka zizaba muri Uganda igihe Perezida Museveni agihari, ariko ngo atangazwa n’uburyo amahanga akomeza gushyigikira ubutegetsi bwe.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/update-museveni-yatsinze-amatora-ya-perezida-muri-uganda-namajwi-5864.html?fbclid=IwAR2SDoWOVWVSCgkRAzpa1j9iLMeGPo69YdUggwf806zOqYVgrau9iTjmxmk

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. musema

    January 5, 2022 at 3:46 pm

    Uyu muhanzi ntacyo yabeshye.Kuva na kera,nta muntu utegeka ubuziraherezo.Ikindi kandi,nkuko bible ivuga muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bwose bw’abantu ishyireho ubwayo.Nibwo buzahindura isi paradizo,bubanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza kandi bugakuraho ibibazo byose,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo itebutse ubwo bwami cyangwa ubwo butegetsi.Buri munsi dusenga Imana tuvuga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come).Buri hafi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI