Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ruhango: Rutagengwa yamaganye ibyo gutwika imodoka ya Gitifu

Rutagengwa Alexis uvugwaho gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yabyamaganye avuga ko ubwo iyo modoka ya Gitifu yatwikwaga we yari mu Karere ka Nyanza.

Umuturage witwa Rutagengwa yahakanye gutwika imodoka ya Gitifu w’Umurenge yihimura ko yamusenyeye inzu yubatse bitemwe n’amategeko

Mu ijwi ry’ikiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim, yagize ati “Ibyo bavuga ngo natwitse imodoka njye ntabyo nzi, njye nari i Nyanza, ni ahantu kure pe ku buryo kugera mu Ruhango bitari kunyorohera. Imodoka si njye wayitwitse.”

Icyakora yemera ko yari asanzwe afite inzu yubatse mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko nta cyangombwa yari afite, gusa nabwo avuga ko ajya kuyubaka ubuyobozi bw’ibaze burimo Umuyobozi w’Umudugudu, Umuyobozi ushinzwe umutekano ndetse n’Akagari bwari bubizi kuko bari babanje kubiganiraho.

Yagize ati “Ni gute umbwira ko narinze nshyiraho ibati Gitifu atarayibona kandi ahanyura buri munsi?”

Rutagengwa yavuze ko yabanje gusabwa Frw 170,000 maze yemera ko yatanga Frw 70, 000 ayaha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, abikora mu buryo bwo kwirengera ariko ababazwa no kubona baraje kumusenyera inzu.

 

Gitifu we ahamya ko ari Rutagengwa watwitse imodoka ye kandi abigambiriye…

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco ahamya ko umuturage watwitse imodoka ye yari yabigambiriye ndetse ko yabyigambye ku bandi.

Mu kiganiro Rirarashe kuri Radio1, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko uyu muturage amaze gutwika imodoka ye, yabyigambye mu bandi maze ababwira ko bajya kuyireba.

Ati “Ubundi asanzwe ari umushoferi ariko ni umuturage nk’abandi. Si muzi nagiye ngiye mu kazi nk’ibisanzwe nk’uko umuntu ajya ajya mu kazi. Ntabwo ari ugukekeranya hari abo yahamagaye ababwira ngo nibagende barebe imodoka ya Gitifu arayitwitse, ubu ntabwo bagikeka.”

Nemeyimana yavuze ko mu buzima busanzwe nta kibazo yari afitanye n’uyu muturage uretse kuba mu masaha ya mu gitondo yari yasenye inzu ye yari yarubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango avuga ko Rutagengwa Alexis ari we wamutwikiye imodoka ariko we akabihakana, inzego zishinzwe iperereza ni zo zizagaragaza ukuri.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ruhango-umuturage-yatwitse-imodoka-ya-gitifu-yihimura-ko-yamusenyeye-inzu.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

1 Comment

1 Comment

  1. Kigare

    January 5, 2022 at 2:06 pm

    Nonese ahakana to atamwatse ruswa ya 170milles?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI