Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Inkongi y’umuriro yangije bimwe mu bicuruzwa mu mujyi

Mu Mudugudu wa Nyanza, mu Kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu mujyi rwa gati  inkongi y’umuriro yatumye bimwe mu bicuruzwa bishya birakongoka.

Kuri uyu wa 05 Mutarama 2022 ahagatana saa cyenda n’igice z’umugoroba inzu y’uwitwa Harindintwari Athanase yari ifite imiryango 3 ikodeshwa n’abantu batandukanye, bamwe ibicuruzwa byabo byahiye birakongoka.

Umuryango ukodeshwa na Habineza Aimable, ibicuruzwa bye byahiye birakongoka, birimo matera baryamaho 80, amavarisi 12, imikeka isanzwe 20, amatapi 20, imisego y’intebe 500Pairs, igare, matera zishyirwa mu ntebe 40 n’ibindi bifite agaciro k’amafaranga miliyoni icyenda (Frw 9, 000, 000).

Vuguziga Enias na we aho akodesha harimo amabalo 18 y’imyenda ariko ku by’amahirwe we ntibyangiritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko bakeka ko inkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’insinga ziri mu nzu zahuye zibyara inkongi (circuit).

Ati “Kubera ko ibyari mu nzu gushya byari byoroshye, niyo mpamvu hahiyemo ibikoresho bigakongoka.”

Gitifu Bizimana Egide yakomeje avuga ko Police yahise iza ikora  ubutabazi hagira ibirokoka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI