Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ikibazo cyo kwambuka Nyabarongo mu buryo budatekanye cyahawe iminsi 7

Guverineri Kayitesi Alice, Maj.Gen. Emma Ruvusha na RPC w'Intara y'Amajyepfo, ACP Tembo Claude

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufatanyije n’ubw’Intara y’Amajyaruguru bwafashe umwanzuro ko mu cyumweru kimwe ibibazo byose byagaragaraga mu kwambuka Nyabarongo mu buryo budatekanye biba byakemutse.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme Nyirarugero Dancille, n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen. John Bosco Rutikanga bari muri iyi nama

Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu nama yaguye y’umutekano yahuje Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse  n’inzego z’umutekano zo muri izo Ntara.

Iyi nama iteranye mu gihe ku wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2022, mu ruzi rwa Nyabarongo hari hasanzwe hari ikiraro gihuza Akarere ka Gakenke ko mu Ntara y’Amajayaruguru n’aka Muhanga mu Natara y’Amajyepfo ariko kiza gusenywa n’abagizi ba nabi, habereye impanuka y’ubwato bubiri bwagonganye maze abagera kuri 40 bararohama.

Ni impanuka kandi byatangajwe ko umuntu umwe yayiburiyemo ubuzima.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko mu nama yabahuje n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, hafashwe umwanzuro wo gukemura ibibazo bitandukanye byagaragaraga mu kwambuka Nyabarongo.

Ati “Umwe mu myanzuro twafashe ni ugushaka uburyo ubuhahirane hagati y’Intara zombi hakoreshejwe inzira y’amazi y’umugezi wa Nyabarongo yakomeza ariko igakomeza inabungabunga umutekano w’abakoresha izo nzira.”

Yakomeje ati “Aho twasabye ko ubuyobozi bw’Uturere ku bufatanyije n’inama y’umutekano bagaragaza ahantu hose hari ibyambu n’uburyo bikoreshwa, hakarebwa abarimo bubahirije amabwiriza ya RURA ajyanye n’ubwikorezi bwo mu mazi, abatayujuje bakabafasha ko bayizuza vuba ariko abatarayuzuza bo baraba bahagaze. Twihaye ko mu gihe cy’icyumweru kimwe, iryo gerageza twaba turirangije no kuganira n’amakoperative kugira ngo yuzuze ibisabwa.”

Guverineri Kayitesi Alice, Maj.Gen. Emma Ruvusha na RPC w’Intara y’Amajyepfo, ACP Tembo Claude

Guverineri Kayitesi akomoza ku mirimo yo gusana ikiraro cya Gahira giherutse gusenyuka, yavuze ko imirimo yo kucyubaka igiye gutangira bityo ko mu kwezi kumwe kizaba cyuzuye ariko atangaza ko  muri Gashyantare uyu mwaka.

Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga habarurwa ibyambu 25 mu gihe mu Karere ka Kamonyi habarurwa 17.

Tariki ya 25 Ukuboza 2021 ikiraro cya Gahira cyasenywe n’abagizi ba nabi ndetse  Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rumaze guta muri yombi 15 bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

Nyuma yaho imigenderanire y’Intara zombi binyuze mu mazi yarahagaze ndetse abambuka bajya mu Karere ka Muhanga n’aka Gakenke bakambuka ari uko bishyuye Frw 50 y’ubwato.

Inzego ziyemeje gukemura iki kibazo cyo kwambuka Nyarabongo mu buryo budatekanye mu minsi 7

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

1 Comment

1 Comment

  1. Haguma

    January 6, 2022 at 9:49 am

    Nonese abo bantu barohamye bazize amabwiriza ya RURA? iyi nkuru ntabwo yuzuye neza.Ntabwo umusomyi yumva neza ikizakorwa nyuma yicyumweru usibye kubuza abantu amahwemo.Bazakomeza kwambuka se bakoresheje ubwato bwagisilikare cyangwa intara zizaba zaraguze ubundi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI