Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gicumbi: Abakorera mu isoko rya Byumba barashyira mu majwi ababacungira umutekano kubiba

Isoko rya Gicumbi
Abacururiza mu isoko rya Byumba mu Karere ka Gicumbi biganjemo abacuruza inkweto n’imyenda bavuze ko babangamiwe n’ubujura burigaragaramo bagashyira mu majwi abaricungira umutekano.

Isoko rya Byumba mu Karere ka Gicumbi

Bavuze ko ku mugoroba basiga ibicuruzwa byabo mu bisima babikamo babifunze ariko mu gitondo bagarukamo bagasanga babitwaye.

Umwe yagize ati “Banyibye imyenda ihwanye na 280.000frw birangira byose nta kintu na kimwe banyishyuye ,ubwa kabiri barongera banyiba inkweto ariko banyiba umuguru umwe.Kugeza na nubu abayobozi barateranye barambwira ngo barampamagara mu nama bagire icyo bakemura.Kugeza na nubu nta kintu baramarira.”

Undi nawe ati “ Ikibazo cy’ubujura kimaze igihe kiboneka.Ntabwo ari umuntu umwe cyangwa se babiri ,ikibazo kirahari muri rusange.Impamvu tuvuga ko ari bo batwiba [avuga abashinzwe umutekano] niba dutashye ku mugoroba tugasiga hameze neza nabo bacunga umutekano bakaza bagasanga hameze neza ariko mu gitondo twaza mu kazi kandi bashinzwe umutekano tugasanga twibwe, wavuga ko ari nde wakwibye?”

Ubuyobozi bw’iri soko buhakana ibivugwa nabo bacuruzi ko abashinzwe umutekano ari bo bakora ubwo bujura ahubwo bukavuga abacuruzi ari bo bibana.

Buvuga kandi ko ubu bujura butizwa umurindi n’uko Akarere kanga gucanira iryo soko.

Buti “Bucya ari rizima kwa kundi bagira abantu babacururiza ,dukingura saa kumi n’ebyiri bo bakaza bihuta mbere, bagaca ibisima by’abakoresha babo, bakagira ibintu batwaramo, Ikibazo cyiba kiba harimo n’Urwego rw’Akarere rudacanira iri soko ryake kugira ngo natwe nihavuka ikibazo tubashe kumenya uko tukitwaramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi,Nzabonimpa Emmanuel avuga ko bagiye gukurikirana bakamenya niba ko abashinzwe umutekano ari bo bakora ubwo bujura bityo ko uzabifatirwamo azahagarikwa mu kazi kandi bagiye gushaka uko bacanira isoko.

Ati “Twabashakisha tugasaba ko bakurwa mu nshingano kugira ngo abasigaye babe ari abakozi bazima batanga ikizere, batanakekwaho ibyo byaha.”

Yakomeje ati “Nibyo urumuri ruke rushobora no guteza n’ibibazo nabyo bizaganirwaho hagati y’ubuyobozi bw’Akarere duhagarariye yaba Koperative ndetse n’abacuruzi tukareba uburyo twafatanya mu gucyemura ikibazo cy’umuriro mucye.”

Aba bacuruzi barasaba ko iki kibazo cyakemurwa vuba kuko bibashyira mu gihombo kandi Akarere kakihutisha gushyiramo umuriro mu isoko.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI