Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

FERWAFA yasabye amakipe ibidashoboka, bamwe basaba ko Shampiyona ihagarara

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoranye inama n’abayobozi b’amakipe ribasaba ko amakipe yose aba mu mwiherero kugira ngo shampiyona isubukurwe mu gihe amakipe yo yateye utwatsi iki cyemezo.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Kabiri yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore harebwa icyakorwa kugira ngo shampiyona isubukurwe hanakomeza kubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

FERWAFA yamenyesheje amakipe ko agomba kujya mu mwiherero ku buryo abakinnyi baba ahantu hamwe kandi hakajya habaho igikorwa cyo kwipimisha COVID-19 nyuma y’iminsi ibiri [amasaha 48].

Gusa amakipe amwe n’amwe yahise atera utwasi iki cyemezo kuko cyayagora kubera ubushobozi bwanagabanutse kubera ko kuri Stade hatakiza abafana ari bo bajyaga bavamo bumwe mu bushobozi bw’amakipe.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, yatangaje ko abayobozi b’amakipe benshi banze iki cyemezo kuko batabishobora.

Avuga ko hari n’abayobozi b’amakipe bavuze ko icyaruta ari uko shampiyona yanahagarikwa bikagira inzira.

Umwe yagize ati “Umwaka ushize twagiyeyo ariko byari igihe gito kandi twatangiye shampiyona tubizi none igeze hagati ngo ‘mujye mu mwiherero’, ubushobozi burava he? Amezi 6 mu mwiherero urayumva? Ingengo y’imari yakwikuba kabiri. Ubundi se bwo ayo mafaranga waba uyafite wayashora shampiyona wazakuramo iki?”

Hari n’andi makuru avuga ko hari amakipe akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports ifite abakunzi benshi mu Rwanda ngo ashobora kwandika asezera muri shampiyona.

Shampiyona yasubitswe tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo Minisiteri ya Siporo yasohoraga amabwiriza mashya akwiye gukurikizwa mu ruganda rwa siporo agomba kubahirizwa mu minsi 30.

Gusa Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko mu gihe amakipe yaba agaragaje uburyo budashidikanywaho bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, shampiyona yahita isubukurwa hatabayeho gutegereza iyo minsi 30.

Ubwo FERWAFA yatumizaga iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bari batangiye kumwenyura bavuga ko shampiyona igiye gusubukurwa gusa ibyavuye muri iyi nama byasubije inyuma ibyo byishimo mu gihe bivugwa ko FERWAFA ishobora gukora indi nama.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Alias

    January 5, 2022 at 12:49 pm

    Ferwafa ubu izajya ku murongo ryari koko! ubuse babona ibi bintu bishoboka! ese muri sport niho hari covid gusa? izindi service ko zirigukora ! urugero: utubari , insengero amasoko n’ ibindi! mureba abantu bagenda muri bus uko baba bangana! twibukiranyeko muri izi service zose ntaho basaba kwipimisha! birababaje ariko igihe kirageze ngo muri Ministeri ya sport habemo impinduka pe! umusaza atabare!

  2. James

    January 7, 2022 at 10:12 am

    Ntahandi ikibazo kiri,kuko igihe cyose Munyangaju akiyoboye iyi Minisiteri guhuzagurika bizahoraho,ntekereza ko hakabaye hashyirwaho abayobozi bashoboye atari ababyiga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI