Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ubwato bwa Gisirikare burambutsa abaturage 80 bo muri Gakenke baraye muri Muhanga

Aba mbere batangiye kwambuka mu bwato berekeza mu Karere ka Gakenke

UPDATE: Ubwato bwo kwambutsa abaturage bo muri Gakenke baraye mu Karere ka muhanga bwamaze kuhagera.

 

*Impanuka y’ubwato yabaye ku wa Mbere bikekwa ko yahitanye umuntu umwe

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwijeje abaturage ko bugiye kubaha ubwato bwa Gisirikare mu kwambutsa abaturage bo mu Karere ka Muhanga n’aka Gakenke babuze uko bataha.

Ubwato bw’abasirikare bwifashishijwe mu kwambutsa abaturage baraye nzira kubera impanuka yabaye ku wa Mbere

Iki cyemezo cyo gutira ubwato bwa Gisirikare, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’inzego zitandukanye, bagifashe nyuma y’uko amato abiri agonganye abagera kuri 44 bakarohama mu mazi ariko bakaza gukurwamo.

Guverineri Kayitesi yavuze ko ubu bwato bwa Gisirikare babwiyambaje by’agateganyo ngo bufashe abaturage baraye nzira gutaha iwabo.

Yagize ati: ”Ubwato bwa Gisirikare ubu buri mu nzira buva i Rubavu, ntabwo twifuza ko mwongera gukoresha ubwato busanzwe bushobora gushyira ubuzima bwanyu mu kaga.”

Zigirinshuti Ferdinand wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, avuga ko yabuze uko yambuka, kuko impanuka yabaye ari mu isoko i Muhanga, akaba ashimishijwe no kuba ubwato bwa Gisirikare bugiye kumwambutsa iwabo.

Ati: ”Mu Karere ka Muhanga niho duhahira kuko isoko ry’amatungo ariho riherereye.”

Gitifu w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald asobanurira Guverineri uko impanuka y’ubwato yabaye

Umunyamabanga Nshingwanikorwa w’Umurenge wa Rongi,  Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko abaturage bo mu Karere ka Gakenke barenga 80 baraye mu Karere ka Muhanga ubwato bwa Gisirikare buza guhita bubambutsa.

Gitifu akavuga ko kugeza ubu basabye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli gukora ibarura ry’abaturage bo muri Muhanga bambutse bajya gucukura amabuye y’agaciro.

Ati: ”Kugeza ubu hari umuturage wo mu Murenge wa Kiyumba witwa Niyonteze Epimaque ushobora kuba yarohamye arapfa.”

Nsengimana yavuze ko babashijje gutoragura indangamuntu ye mu mazi.

Abajya gucukura hakurya mu Murenge wa Ruli bambukaga umugezi wa Nyabarongo buri munsi ni abaturage babarirwa muri 700, hatabariwemo abajya kwivuza.

Guverineri Kayitesi yavuze ko ubu bwato bwa Gisirikare nyuma yo gufasha abaturage gutaha, Ubuyobozi buza gushaka uko bushyira moteri mu bundi bwato buzajya bwifashishwa igihe ikiraro kitarakorwa.

Abantu 15 bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ikiraro, no gukoresha ubwato batabiherewe uburenganzira n’inzego z’Ubuyobozi.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/muhanga-ubwato-bubiri-bwagonganye-abantu-bararohama.html

Aba mbere batangiye kwambuka mu bwato berekeza mu Karere ka Gakenke

Ni amato abiri ya 2 yifashishijwe muri iki gikorwa

Ngirinshuti Ferdinand waraye atambutse ajya iwabo mu Murenge wa Ruli, avuga koashimishijwe no kuba babonye ubwato bugiye kubambutsa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

1 Comment

1 Comment

  1. Kiyaga

    January 4, 2022 at 7:27 pm

    Ahubwo babusigire abo baturage bamaze kubigisha uko babutwara.RDF izagure ubundi kuko nubundi ntabwo buhenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI