Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

The Ben na Diamond bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo shya bise Why

Nyuma y’iminsi ibiri basohoye indirimbo ‘Why’ mu buryo bw’amajwi, The Ben na Diamond Platnumz wo muri Tanzania basohoye amashusho yayo.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Why’ yari itegerejwe n’abantu benshi yasohotse ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022.

Yabanje gusohoka mu buryo bw’amajiwi ariko ifite amashusho y’amagambo (Audio & Lyrics Video).

Ni indirimbo The Ben yaririmbye mu rurimi rw’icyongereza mu gihe Diamond Platnumz we yavanzemo n’igiswayile.

Igaruka ku nkuru y’umusore wakunze umukobwa amusezeranya ko azakora ibishoboka byose urukundo rwabo rukaramba, ndetse ko aho azamutuma hose azajyayo.

The Ben afitemo ibitero 2, icya mbere yagize ati “Ese uzahaguma, mbwira, urukundo rwanjye ruzaba ruhagije kugeza ku mpera z’ibihe? Ni iki mu by’ukuri kiguteye ubwoba? Nzakurinda buri munsi. Nzarinda umutima wawe, yeah yeah x3.”

Icya kabiri ati “Mbwira impamvu? Impamvu X4, Bebe mbwira impamvu ngukunda. Ohh Ndagukunda rukundo X2”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo The Ben yumvikana avuga ko aho uyu mukobwa azamubwira kujya hose azahajya ndetse ko n’urukundo rwabo azaruvomerera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, basohoye n’amashusho yayo yari ategerejwe na benshi.

Ni indirimbo yakozwe mu mpera z’Ugushyingo 2021 aho The Ben yamaze iminsi muri Tanzania anatunganya Album ye ya 3 agomba gusohora mu minsi iri imbere.

Amakuru avuga ko aba bahanzi banogeje umushinga w’iyi ndirimbo ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kwakira 2021.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI