Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Tanzania yagiranye amasezerano na Sosiyete yo muri Turukiya izubaka umuhanda wa gari ya moshi

Tanzania yasinyanye na kompanyi y'ubwubatsi yo muri Turukiya amasezerano ya miliyari 1.9$ yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi

Guverinoma ya Tanzania yashyize umukono ku masezerano na kompanyi yo muri Turikiya izubaka umuhanda wa gari ya moshi w’ibirometero 368 km uzorohereza ubucuruzi n’ibihugu bituranyi, akaba afite agaciro ka miliyari 1.9$.

Tanzania yasinyanye na kompanyi y’ubwubatsi yo muri Turukiya amasezerano ya miliyari 1.9$ yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 4 Mutarama 2022, nibwo Tanzania yasinyanye aya masezerano na kompanyi y’ubwubatsi yo muri Turukiya ya Yapi Merkezi izubaka igice cy’umuhanda kireshya na Km 368.

Iki gice ni kimwe mu bigize umuhanda wa gari ya moshi uzubakwa ugahuza iki gihugu n’ibihugu bituranyi ureshya na Km 1,219 biteganyijwe ko uzaca no mu Rwanda, ukajya no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe kugenzura ikoreshwa rya gari ya moshi muri Tanzania, Masanja Kadogosa yavuze ko aka gace kagiye kubakwa kazahuza Makutopora na Tabora.

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Mme Samia Suluhu Hassan, yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga bazaka inguzanyo, ahamya ko aya mafaranga atazava mu misoro y’abaturage.

Ashimangira ko impamvu bitaye kuri uyu mushinga ari uko uzabahuza n’abaturanyi.

Uyu muhanda wa gari ya moshi uzahuza icyambu kiri ku nyanja y’Ubuhinde na Dar es Salaam ndetse n’umujyi wa Mwanza uri ku kiyaga cya Victoria. Ku ruhande rwa Tanzania uzubakwa mu bice bitatu aho bibiri byo biri hafi kugana ku musozo.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Tanzaniya yasinye amasezerano n’u Rwanda yo kubaka uyu muhanda wa gari ya moshi uzahuza u Rwanda na Dar es Salaam unyuze ahitwa Isaka.

Mu gihe uyu muhanda wa gari ya moshi wagera mu Rwanda igiciro cy’ubwikorezi kizagabanukaho hafi 40% ndetse bigabanye n’igihe ibicuruzwa byamaraga mu nzira ngo bigere Kigali.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

SOURCE: REUTERS

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Mugenza

    January 5, 2022 at 8:05 am

    Njyewe nsanga amafaranga yashowe mukibuga cya Bugesera yagombye kuba yarashowe muri Gare yamoshi igera Kigali.Usibye kutubwirako inyigo kuruhande rwu Rwanda yarangiye amafaranga azavahe kandi wumva Tz irihafi kurangiza uruhande rwayo?

  2. Abdou

    January 5, 2022 at 1:59 pm

    Urwanda barwo nirugire uko rubikora hakiri kare ritangira kubaka umuhanda ikindi batujyane muri Zimbabwe guhugurwa ibya gariyamoshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI