Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Sena y’u Rwanda yababajwe n’urupfu rwa Hon Kalimba Zephyrin wabaye senateri

Sena y'u Rwanda yihanganishije umuryango wa Senateri Kalimba Zephyrin witabye Imana

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yababajwe bikomeye n’inkuru y’urupfu rwa Kalimba Zephyrin wabaye senateri imyaka 8, bihanganisha umuryango we muri ibi bihe bitoroshye.

Sena y’u Rwanda yihanganishije umuryango wa Senateri Kalimba Zephyrin witabye Imana

Inkuru y’urupfu rwa Kalimba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Mutarama 2021, aho yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, agwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal azize uburwayi.

Nyuma y’iyi nkuru y’urupfu rwa Kalimba Zephyrin, Sena y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we muri ibi bihe bikomeye barimo, nk’uko byanyujijwe kuri Twitter.

Bati “Sena y’u Rwanda yababajwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Senateri Hon. Kalimba Zephyrin. Twifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Iyamuremye Augustin, yavuze ko Hon Kalimba yaranzwe no kwitangira imirimo ye kandi agaharanira uburenganzira n’imibereho myiza ya muntu.

Yagize ati “Hon. Kalimba yari umusenateri mwiza witangira imirimo. Ubuzima bwe yabaye mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza cyane cyane abasigajwe inyuma n’amateka, no muri Sena ntiyigeze ahwema kandi yakoranaga ubwitonzi. Abantu bose baramukundaga.”

Hon. Kalimba yari amaze iminsi arwariye bitaro byitiriwe Umwami Faysal biherereye mu Mujyi wa Kigali, ari naho yaguye.

Kalimba yakoze imirimo inyuranye aho yayoboye Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA) mbere yo kuba senateri mu mwaka wa 2012.

Biteganyijwe ko Kalimba Zephyrin azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022.

Kalimba Zephyrin asize umugore n’abana n’abana icyenda. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.

Zephyrin Kalimba yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yabaye umujandarume (Polisi y’ubu), amaramo imyaka ine n’amezi umunani.

Mu myaka ya 1990 yashinze Umuryango uvuganira abasigajwe inyuma n’Amateka, anawubera umuyobozi. Icyo gihe yagiye yumvikana kenshi anenga uburyo batitabwaho, agasaba ko hari icyakorwa kugira ngo imibereho yabo ibe myiza.

Mu mwaka wa 1997 yayoboye Ihuriro ry’Imiryango yita ku Basigajwe inyuma n’amateka mu Karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests).

Mu mwaka wa 2012 yatoranyijwe mu basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. rwabukumba

    January 4, 2022 at 10:32 am

    Uyu musaza yakoreye n’ingoma ya Habyarimana kandi yari ashaje.URUPFU,ni inzira ya twese.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI