Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ruhango: Umuturage yatwitse imodoka ya Gitifu yihimura ko yamusenyeye inzu

Umuturage witwa Rutagengwa yatwitse imodoka ya Gitifu w'Umurenge yihimura ko yamusenyeye inzu yubatse bitemwe n'amategeko

Umuturage wo mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yagerageje gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Ruhango ashaka kwihimura ko yamusenyeye inzu yubatse mu buryo budakurikije amategeko.

Umuturage witwa Rutagengwa yatwitse imodoka ya Gitifu w’Umurenge yihimura ko yamusenyeye inzu yubatse bitemwe n’amategeko

Ubwo yatwikaga iyi modoka, abaturage bahuruye bagerageza kuyizimya itarashya ngo ikongoke.

Gitifu w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru y’umuturage witwa Alexis Rutagengwa wagerageje gutwika imodoka ye akoresheje lisansi ari ukuri.
Nemeyimana avuga ko basanze nta cyangombwa cyo kubaka uwo muturage witwa Alexis Rutagengwa afite, baramuhagarika.

Yagize ati: “Twagiyeyo dusanga we n’umuryango we bimukiye muri iyo nzu tubakuramo turayisenya kuko twabonaga ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Yavuze ko uwo muturage yahise ajya kugura lisansi aza ayitwaye muri Casque ayisuka ku modoka arayitwika irashya gusa ntabwo yakongotse.

Gitifu yavuze ko iyo modoka iparitse imbere y’inyubako ya Banki ya Kigali ikoreramo, kugira ngo habanze hakorwe iperereza.

Uwo muturage yahise atoroka, Gitifu akavuga ko inzego zirimo kumushakisha.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwohereje abakalani kujya gusenyera uwo muturage, baranga, hitabazwa imfungwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

5 Comments

5 Comments

  1. MUJYANAMA

    January 4, 2022 at 9:46 pm

    Ariko se RUHANGO yabaye ite? Na nubu amatiku, urugomo ntibirashira. Kubaka ntabyangombwa ni amakosa. Kandi ubisabye ARABIHABWA. Apfa gukurikiza ibisabwa. Ariko no kureka umuntu akubaka inzu, bikagera aho ayitahamo, nabyo ni uburangare bw’ubuyobozi no guhombya igihugu. Inzego zibishinzwe zijye zikurikirana bene ayo manyanga bakirimo gusiza. Kuko ahantu hose hari ubuyobozi: ISIBO, MUDUGUGU, AKAGARARI, mpaka ku MURENGE. Ntakintu nakimwe cyabera mu rugo rw’umuntu, (uretse ibibera munzu ni njoro) ngo kibure ku menyekana. Muri uru RWANDA ntibishoboka. Ku tabimenya ni uburangare, ntakundi nabivuga. Uyu muturage rero, yakoze icyaha gikomeye , ashyize umuryango we mu kaga, kurusha uko yari guca bugufi, akumva icyo amategeko avuga, akanyura munzira zemewe zo kubaka, niba inzu yubatse idahuye n’izigomba kubakwa aho hantu, yashaka ahahuje n’ubushobozi bwe. GUHANGANA BIVAMO GUHANGAGURANA. Nibamufata, azafungwa, imyaka myinshi. Kuko ibyahe bye yabiremereje cyane. Kwigomoke ku buyobozi, kwangiza iby’abandi, iterabwoba, n’ibindi byinshi ababishinzwe bazabona kuko jye si ndi umunyamategeko. NGAHO IBAZE. ASUBIYE INYUMA HO IMYAKA INGANA NIYO AGIYE GUFUNGWA cg AGIYE KUMARA MU BUHUNGIRO.

  2. Alias

    January 5, 2022 at 6:32 am

    Uyu muturage nareba nabi arajya gutegereza izuka!

  3. Murenzi Abdu

    January 5, 2022 at 6:44 am

    Uwo muturage ashyize umuryango we mukaga, yemeye gukoreshwa nuburakari ubwo nyine yitegure ingaruka ntauhangana nubuyobozi.
    Ibyoyakorewe byakozwe mwizina rya leta:
    Gusa haribintu njya nibaza, ese umuturage akoze amakosa akubaka ntabyangombwa inzu ikarangira aliko yubatse ahantu hasanzwe hemewe ntabundi buryo yahanwamo Atari ukumusenyera??
    Ashobora guhanwa noneho agategekwa gushaka ibyangombwa aliko batamusenyeye…
    Inzu Yaba yubatse nabi akaba yategekwa kuyisana utarinze kuyishyira hasi, kereka araba engineer basabyeko isenywa.

  4. Jessy benimana

    January 5, 2022 at 2:38 pm

    Haricyo nibaza?nigute umuntu yubaka inzu ikuzura ndetse akanayijyamo? Yananiye ubuyobozi bwo hasi? Kugeza aho gitidu we yiyizira nge mbona mbyinci kd bikananyobera ahanini ba gitifu nakunze kumvako bakomeye ndetse bakoresha nimbaraga hamwe zumurwngera sinibazako akihagera bamuganirije ndetse yanayubatse namwe mubaturanyi be bahari ndumva nabo atabaga irije ngo yumve uburyo inzu yuzuye so bayobozi muce bugufi namwe kuko abomuyobora nabo arabantu nkamwe naho gutwika imodoka habayemo umujinya kd nindiwese utatwawe neza nawe yahubuka

  5. MBARIMO MBAZI

    January 5, 2022 at 10:22 pm

    Ntabwo bizavamo kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI