Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyamagabe: Urubyiruko 20 rwo mu miryango ikennye rwahawe ibikoresho bijyanye n’imyuga rwize

Urubyiruko rwize imyuga y'ubudozi rwishimira ko ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka

Uru rubyiruko ruvuga ko iwabo mu miryango nta cyizere cy’ubuzima bari bafite, bumvise itangazo ry’umuryango DUTERIMBERE ONG risaba kujya kwiga imyuga abakobwa babyariye iwabo n’abandi bafite ibibazo, bahise bajyenda nyuma yo kwiga bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Urubyiruko rwize imyuga y’ubudozi rwishimira ko ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka

Ibi bikoresho babihawe tariki 16 Ukuboza, 2021 ababihawe ni abakobwa 18 bize ibijyanye n’ubudozi n’abahungu babiri bize ubwubatsi.  Ababihawe 20 ni abo mu Murenge wa Kamegeri bize muri TVET Mwogo ari naho byatangiwe.

Dushimimana Faith agira ati “Mba numva ubuzima bwacu bwarahindutse tukigera kuri iki kigo, kuko twaraje batwigisha uko twashyira amaguru ku mashini uduhaye ikiraka tukaba twamudodera.”

Muhayimana Samuel agira ati “Amahirwe yaransekeye cyane kuko twari turi mu buzima bubi hamwe tutabashaga no kuba twagira icyo twigezaho aho twari mu ngo z’iwacu bitewe n’ubukene, ariko aho twagereye hano ku ishuri twarize turafata turamenya, naje ntazi uko natera itafari ariko ubu ndubaka nkakorera amafaranga nkayacyura.”

Uyu wahawe imashini itera karabasasu ku nzu n’ibindi bikoresho by’ibanze mu bwubatsi avuga ko bizamufasha cyane guhindura ubuzima bwe.

Abakobwa 18 bize ubudozi bahawe ibikoresho bazifashisha

Dushimana we avuga ko mu bufasha bahawe na DUTERIMBERE ONG ifatanyije na TROCARE, bamwe baguze amatungo, abandi babasha gucuruza kuko ngo uko bajyaga mu mahugurwa bahabwaga amafaranga y’urugendo bakayazigama.

Nshimiyimana Caliope umukozi wa DUTERIMBERE ONG ushinzwe imishinga asaba urubyiruko gukoresha ibikoresho bahawe aho kubiryamisha mu ngo.

Ati “Twishimira ko uko umushinga wari uteganyijwe wabashije kugerwaho, uretse kwiga imyuga bagahabwa n’ibikoresho bizabafasha hari n’ubundi bwunganizi mu kwihangira imishinga bagiye bahabwa kugira ngo bubunganire mu gushyira mu bikorwa ibyo bize.”

Tariki 7 Ukwakira, 2021 uyu muryango DUTERIMBERE ONG ku bufatanye na TROCAIRE wari watanze ibikoresho ku rubyiruko 70 rugizwe n’abakobwa 68, n’abahungu babiri bigishijwe imyuga mu mushinga  wabo  ugamije kongerera ubushozi umugore binyujijwe muri gahunda yo kwiga imyuga y’igihe gito “Women’s Economic Empowerment Program in Nyamagabe District, Southern Province/TVET Program.”

Urubyiruko rwahawe ibikoresho rugizwe n’abakobwa babyariye iwabo, abafite ubumuga ndetse n’abakomoka mu miryango ikennye cyane, bakaba barize imyuga mu gihe cy’amezi atandatu.

Abagera kuri 20 bize ku kigo cya DON BOSCO NYAMAGABE TVET giherereye mu Murenge wa GASAKA, naho 50  bize ku kigo cya CYANIKA TVET giherereye mu Murenge wa Cyanika.

Bize imyuga itandukanye aho batatu bize kubaka, bane bize gukora imisatsi, batatu biga gukora ibikomoka ku mpu, mu gihe 60 bize kudoda.

Uyu mushinga ukorera mu Karere ka Nyamagabe, mu Mirenge ya Gasaka, Cyanika na Kamegeri.

Abize ubwubatsi nabo bahawe ibikoresho by’ibanze

Caliope ukorera DUTERIMBERE ONG avuga ko intego zabo zagezweho

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI