Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Hamwe na hamwe muri Kigali hari ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’indaya n’insoresore zambura abantu

Gashyekero muri Gikondo (Photo Internet)

Mu myaka yashize umuntu iyo yajyaga kuva mu Ntara ajya mu Mujyi wa Kigali hari imvugo yabwirwaga bamucira amarenga yo kwitondera aho agiye harimo ngo ‘Nyarugenge igendwa n’uyizi’, ibi byaterwaga n’uko akenshi n’udufaranga twashyizwe ku mweko batatureberaga izuba kuko ubujura bwari bumeze nabi cyane cyane nko muri gare ya Nyabugogo.

Gashyekero muri Gikondo (Photo Internet)

Gusa uko Umujyi ugenda ujyanishwa n’igihe ibikorwa remezo bikagera hose, amatara ku mihanda akamurikira amasaha y’ijoro umwijima ukaba umugani, ibyo bibazo byo gutegwa n’abajura bakabakorera urugomo badasize kubacuza utwabo ku manywa ya ruhanga byagiye bihinduka umugani hamwe na hamwe.

Ariko uko henshi hagenda hatera imbere, imihanda ikubakwa, amazi meza akahagera, inyubako z’imiturirwa zikubakwa niko bamwe mu bafite amikoro make bananirwa kuhigondera bakerekeza ahaciriritse ku buryo kwikodeshereza inzu y’aho bitabagora.

Nubwo bimeze gutya, hari abatuye muri tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali tutaratera imbere mu myubakire n’ibikorwa remezo bataka kuba bazengerejwe n’urugomo  bakorerwa n’insoresore ndetse n’indaya usanga zituye muri utu duce kuko ariho babasha kwigondera inzu zikodeshwa make.

TV-1 yageze mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu Karambo, abahatuye bavuga ko urugomo ruhabera rubazengereje kuko mu masaha y’umugoroba ntawutinyuka kuva mu rugo, dore ko abayobozi n’irondo ry’umwuga batareberwa izuba mu kubahohotera.

Umwe yagize ati “Aha bararwana cyane ugasanga bamwe bakomeretse, mu minsi ishize haruguru aha bahatangiriye umuntu bari kumwambura bamuteragura ibyuma, umuntu yahavanywe na Ambulance mu gitondo. Kuva nka saa 10h00 a.m kugeza mu gitondo haba hari urugomo kuko no gusohoka hanze ni ukwikandagira.”

Undi ati “Iyo wibeshye ukavuga ngo ugiye mu kabari ukavunjisha amafaranga uba ubizi ko bayatwaye kuko n’iwawe bakugendaho mpaka bayatwaye, telephone ho ntiwayibacikana kuko barayitwara da!”

Abatuye aka gace kazwi nko mu Karambo bavuga ko utatabaza irondo ry’umwuga ngo rihagere kuko na bo iyo baje batareberwa izuba, bityo bakavuga ko uru rugomo rwaho rumaze gufata indi ntera.

Ati “Ikiriho ni uko muri aka gace utahamagara n’irondo ngo bagutabare, urabahamagara bati ni hehe? Uti ‘ni mu Karambo’, bati turaje ugategereza ugaheba. Abanyerondo baraza bagakubitwa.”

Uretse aha mu Murenge wa Bumbogo, no mu Murenge wa Gisozi aho uhanira imbibi n’uwa Gatsata mu Kagari ka Ruhango ahazwi nko mu Budurira mu gishanga abaturage bambukiraho bajya Nyabugogo, abatuye n’abagera muri aka gace na bo bazengerejwe n’insoresore ziteza umutekano muke no ku manywa ya ruhanga maze bwagoroba bakigabiza mu ngo z’abaturage.

Umuturage waho agira ati “Ijoro ryabo ni ribi cyane, njye ndi umuzamu aha, njya kumva nkumva umuntu atakiye hariya ariko nanjye sinajyayo kumureba kuko bansindayo, ntiwatwara telephone mu ntoki kuko bahita bayitwara.”

Undi na we uvuga ibibera mu Budurira, agira ati “Twazanye imodoka yacu y’amakara batubuza gupakurura badutera amabuye tuyitayo turiruka bashaka gukuramo amakara ngo bayajyanire ubuntu, abashinzwe umutekano bahageze nibo badufashije kujya kuhakura imodoka. Aha banagukubise abaturage ntibashobora kugutabara kuko agutabaye na we bashobora kumutera iwe nijoro. Nk’ubu urutoki rwange bararuvunywe ndi kubacika bashaka kunyambura ku manywa y’ihangu.”

Si utu duce tw’Umujyi wa Kigali abadutuye bavuga ko babangamiwe n’urugomo ruhabera ruterwa n’insoresore n’indaya zazengereje abaturage, kuko no mu Murenge wa Gatsata mu Kagari ka Nyamabuye ahazwi nko mu Kiderenga, indaya zihaba iyo zimaze guhaga icupa ndetse n’insoresore zihaba zidatinya ntibatinya gusagarira abahagenda n’abahatuye dore ko nta mugenzi wahanywera agacupa kuko yataha uko yaje.

Ibi kandi uzabisanga no mu Gashyekero mu  Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, abatuye utu duce twose basaba inzego z’umutekano nka Polisi kwita kuri iki kibazo cy’umutekano muke kuko abashinzwe irondo ry’umwuga batagikanga abakora uru rugomo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko ikibazo cy’umutekano muri utu duce batari bakizi gusa ngo bagiye kukitaho vuba na bwangu, agashimangira ko nta we uzahungabanya umutekano w’umuturage ngo areberwe.

Ati “Icya mbere ayo ni amakuru kandi murakoze kuyaduha, icya kabiri tugiye gukurikirana aho hantu uko ari hatanu. Gusa tuvuga ko uwaba ashaka guhungabanya umutekano aho hantu hose inzego z’umutekano ntabwo zamwihanganira. Ntabwo bikwiye ko hari umuntu wahungabanya umutekano w’Abanyarwanda n’abaturarwanda aho ariho hose hano kandi inzego z’umutekano zirahari.”

Ikibazo cy’uru rugomo n’insoresore zibangamira abaturage kibangamiye abaturage kuko n’abanyerondo basigaye bakubitwa bazira no kuvuga aba bakora ibi bikorwa, aha urugero rwa hafi ni nko mu Mudugudu w’Umubuga mu  Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo aho Tuzabana Innocent ukora irondo ry’umwuga yatemwe n’abasore babiri bikekwa ko bamuzizaga gutanga amakuru ko bakora ubujura muri ako gace.

Uyu yasagariwe ku wa 2 Mutarama 2022 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo uyu munyerondo yari amaze gutabaza Polisi ko umuturage yibwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. bukeye

    January 4, 2022 at 10:25 am

    Insoresore zambura abantu ziri mu gihugu hose.Leta nihagurukire iki kibazo,aho kwicecekera gusa kandi abaturage tumaze iminsi myinshi tuvuga iki kibazo.Birareba cyane cyane Ministers of Local Government na Minister w’Umutekano.Please do something.

  2. citoyen

    January 4, 2022 at 4:35 pm

    Mubohereze muri Haiti niho nabonye igihugu kiyoborwa n’udutsiko tw’amabandi. Hano rwose ntibyavamo, ubwo nibatumva hazakurikiraho kurasamo bake ituze rigaruke!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI