Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

FERWAFA n’abayobozi b’amakipe baraganira ku isubukura rya Shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’  ryatumije abayobozi b’amakipe mu nama igomba kwiga ku buryo shampiyona yagaruka.

Ku cyicaro cya Ferwafa

Nyuma y’uko tariki ya 30 Ukuboza 2021, Minisiteri ya Siporo yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari yahagaritse ibikorwa by’imikino mu gihe cy’iminsi 30.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko impamvu yahagaritswe ari uko basanze harabayeho kudohoka mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n’umupira w’abagore, ariko avuga ko baganiriye n’abayobozi b’umupira, nibubahiriza ibyo bavuganye shampiyona izagaruka vuba.

FERWAFA yamaze gutumiza inama y’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore.

Ni inama iri bube uyu munsi ku wa Kabiri saa 16h00 hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba impamvu nyamukuru ari ukwiga ku isubukurwa rya shampiyona hubahirijwe amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus yashyizweho na Minisiteri ya Siporo.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports yari iyoboye n’amanota 24, irusha inota rimwe APR FC ifite Ibirarane bibiri.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI