Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Abanyarwanda Niger idashaka ku butaka bwayo bongereweho iminsi 30 yo kuhaba

Capt. Sagahutu Innocent yarangije igihano cy'imyaka 15 yakatiwe n'Urukiko rwa Arusha ari mu Banyarwanda 8 Niger idashaka kubutaka bwayo

Leta ya Niger yabaye ihagaritse kwirukana Abanyarwanda umunani bahimuriwe bakuwe muri Tanzania, nyuma y’uko igihe ntarengwa cy’iminsi irindwi yari yabahaye ngo babe bavuye ku butaka bwayo kirangiye.

Capt. Sagahutu Innocent yarangije igihano cy’imyaka 15 yakatiwe n’Urukiko rwa Arusha ari mu Banyarwanda 8 Niger idashaka kubutaka bwayo

Bikubiye mu butumwa bwa ’email’ bwo ku wa Mbere bwa Horejah Bala-Gaye, umujyanama wihariye w’umwanditsi w’urugereko rw’i Arusha rw’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha za ONU (IRMCT).

Muri ubwo butumwa, BBC Gahuzamiryango yabonye, Mme Bala-Gaye amenyesha ko Leta ya Niger yahagaritse itegeko ryo kwirukana “abakiliya banyu ho iminsi 30 hategerejwe ko ikibazo gicyemuka”.

Abo bari birukanwe barimo abasanzwe ari abere naho abandi bakarangiza igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania. Bahoherejwe mu kwezi kwa cumi na kabiri, nyuma yo kumara imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha.

Abo ni Protais Zigiranyirazo (muramu w’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana), François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside.

Muri iyo ’email’, Mme Bala-Gaye agira ati: “Ku bw’ibyo rero… bashobora gukomeza kuba muri Niger mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe uru rwego n’Umuryango w’Abibumbye bashaka umuti w’ikibazo”.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango ku wa Mbere, Hamadou Kadidiatou ubunganira muri Niger yari yavuze ko bagiye “kumenyesha Minisitiri w’intebe” wa Niger iby’itegeko ry’umucamanza wo mu rwego rwa IRMCT.

Kadidiatou yabwiye BBC Gahuzamiryango ko biyambaza n’urwego rw’ikirenga rw’ubutegetsi mu gihugu (le Conseil d’État) barumenyeshe ko “urundi rwego rusumbya ububasha inzego za Niger rwahagaritse ishyirwa mu bikorwa” ry’icyo cyemezo.

Ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa cumi na kabiri, umucamanza wo mu rugereko rw’i Arusha Joseph E. Chiondo Masanche yategetse Niger kureka kwirukana abo Banyarwanda bahimuriwe no gutuma bakomeza kuba ku butaka bwayo, hashingiwe ku masezerano y’impande zombi, kugeza hafashwe umwanzuro wa nyuma kuri ikibazo.

Yanasabye Niger ko mu gihe kitarenze iminsi 30 iba yatanze ibisobanuro byanditse ku mpamvu yatumye ifata icyo cyemezo, no ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kubimura.

Leta ya Niger ivuga ko icyemezo cyo kubirukana yari yagifashe ku “mpamvu za dipolomasi [umubano n’amahanga]”.

U Rwanda rwamaganye iyoherezwa muri Niger ry’abo Banyarwanda, ruvuga ko rwizeye ko Niger izakora ku buryo nta n’umwe muri bo “ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize”.

Leta y’u Rwanda inavuga ko yiteguye kubakira iwabo, ariko mu cyumweru gishize Innocent Sagahutu yabwiye BBC Gahuzamiryango ko we na bagenzi be badashaka gusubira mu Rwanda muri iki gihe kubera impungenge ku mutekano wabo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC GAHUZA

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. Kurazikubone Jean

    January 4, 2022 at 7:28 pm

    Kwumva Mukuralinda yemeza ko Urwanda rwijanditse mu kubuza amahwemo bariya banyarwanda, birababaje kandi biragayitse. Bitanga isura mbi ku gihugu cyacu. Birakwiye yuko Umunyarwanda ataba umunyururu kandi abasha kwinjira mu Rwanda igihe ashakiye akaba yanasohoka uko ashaka.

  2. Kigingi

    January 4, 2022 at 7:50 pm

    Abantu barangije ibihano byabo nabagizwe abere ukuntu isi yose irikubaterana biragaragara kohari umugambi mubisha warubyihishe inyuma.

  3. murenzi

    January 5, 2022 at 9:21 am

    aba bantu ni abasaza nta kindi basigaje uretse gusazira mu miryango yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI