Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umuturage wambaye gisirikare yafatanywe inyama z’inyamaswa y’agasozi n’urumogi

Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42 bivugwa ko yahoze mu Nkeragutabara

Nyaruguru: Ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, 2022 Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe umuturage afite ibiro bitanu by’urumogi n’inyama z’inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi bikekwa ko yayishe muri Pariki ya Nyungwe.

Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42 bivugwa ko yahoze mu Nkeragutabara

Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42 wafatashwe ni umuturage wo mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Rukore, Umudugudu wa  Karanka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Munyenshongore yafashwe n’abashinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe, bamufashe tariki ya 31 Ukuboza 2021 bamushyikiriza Polisi.

Yagize ati ”Bamufatiye mu cyuho ubwo yari yamaze kwica inyamanswa yo mu bwoko bw’ifumberi yamaze kuyibaga inyama yazishyize mu mufuka, bamufashe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Yanafatanwe amababi y’urumogi  rubisi rupima ibiro bitanu, avuga ko yari amaze igihe kinini aruhinga muri Nyungwe akajya kurusoroma akaruzanira abakiriya be.”

SP Kanamugire yavuze ko Munyenshongore ubwo yafatwaga yari yambaye ikoti ry’imvura ry’ingabo z’u Rwanda, akaba yararihoranye ubwo yari akiri mu mutwe w’inkeragutabara ariko akaba yarawirukanwemo kubera imyitwarire mibi.

Yagize ati ”Ku makuru twahawe n’uhagarariye Inkeragutabara mu Murenge wa Muganza avuga ko hashize umwaka batakimubara mu Nkeragutabara kubera imyitwarire mibi harimo no kumukekaho  kujya mu ishyamba rya Nyungwe guhigayo inyamanswa. Usibye guhiga inyamaswa mu cyanya gikomye, Munyenshongore aracyekwaho no kwijandika mu biyobyabwenge.”

Munyenshongore aremera ko inyamanswa yayishe ayiteze umutego, yari  agamije kuyijyana iwe kuyirya naho urumogi yafatanwe akaba avuga ko yagombaga kurushakira isoko.

Kuri ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

 

Icyo amategeko avuga

Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI