Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rubavu: Prince Badoo umuhanzi mushya utanga icyizere yasohoye indirimbo “Wsy Queen” -VIDEO

Ababyeyi be bamwise Shema Prince ariko yahisemo kwiyita Prince Badoo muri muzika. Ni umusore w’ijwi riremereye ukora injyana ya Trap, ku myaka 19 ari mu bahanzi bahanzwe amaso muri 2022 muri iyi njyana ikunzwe n’urubyiruko.

Shema Prince wiyise Prince Badoo mu muziki avuga ko afite inyota yo kumenyekana binyuze mu mpano y’umuziki yifitemo

Ubaye ukurikira umuziki nta gushidikanya ko waba warumvise indirimbo zirimo iyitwa “Benengango”, “Fame”, “Code04”, “Wsy Queen” zumvikano ijwi ryihariye ritari rimenyerewe muri muzika nyarwanda.

Izi zose zaririmbwe n’umusore ukiri muto witwa Prince Badoo ukomoka mu Karere ka Rubavu ahitwa Mbugangali utaramara igihe mu muziki nyarwanda.

Mu mwaka wa 2021 nibwo yatangiye gushyira hanze indirimbo, iyitwa “Fame” yakozwe na Kina Beat mu buryo bw’amajwi iri muzamutije umurindi wo kwiyegurira umuziki.

Ati “Mu 2021 nibwo bamenye ubwo nasohoraga za “Fame”, ni indirimbo yantije imbaraga abantu bishimira ibikorwa byanjye maze nanjye mfatiraho.”

Prince Badoo avuga ko iyi ndirimbo icyo gihe yarebwe inshuro 2800 mu kwezi kumwe kuri YouTube, bimutera imbaraga zo gukomeza gukora.

Ati “ Mu gihe cy’ukwezi yarebwe inshuro 2800 abantu barambwira bati ‘wakoze ibintu byiza’ bikomeza bityo abantu bantera imbaraga gusa ntabwo numvaga ko ari ibintu nakora ngo byaguke.”

Fame nk’indirimbo yafunguriye imiryango Prince Badoo, yari iya kane yari amaze gushyira hanze, avuga icyatumye imyekana ari uburyo yari yakoranye n’abantu bumva injyana ye.

Ati “ Nakoranye na Kina Beat ufite ubuhanga muri iyi njyana naho amashusho akorwa na Sinta, byari byoroshye gukora ikintu cyiza kuburyo abantu bishimye, videwo nashyizemo abantu banjye, urumva buri muntu wese wari urimo yajyaga kwireba, agahereza na bagenzi be, abantu bagenda bayimenya gutyo ugusanga barashima uburyo yanditse bakayisangiza abandi igenda yinjira mu bantu.”

Uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’imbaga nyamwinshi, Prince Badoo ntiyari yarabitekereje, ndetse na we kubyiyumvisha byaramugoye ariko yiyemeza kubibyaza umusaruro ahita ashyira hanze iyitwa “Code O4” ikurikirwa na “Wsy Quenn” yashyize hanze ku bunani.

Iyi ndirimbo nshya Prince Badoo yakoze niyo yamwinjije muri 2022 umwaka yitezemo impinduka no kumenyekana ku ruhando rwa muzika nyarwanda.

Ati ” Ni indirimbo nziza ibyinitse nitezemo kunyinjiza muri 2022, niyo nabanje gushyira hanze muri macye ni integuza y’ibikorwa bikaze nzabaha muri 2022.”

Iyo ubajije Prince Badoo igice cy’abantu abona afitemo abakunzi benshi ntazuyaza guhita akubwira ko ari urubyiruko ndetse ari nabo bakomeje kugira uruhare kugira ngo amenyekane.

Ati “ Navuga ko urubyiruko rwanyakiriye neza kuko nibo bakunda gusubiramo indirimbo zanjye bakanyoherereza amashusho.”

Nubwo nta bantu bihariye afite bamufasha mu muziki we, avuga ko afite intego yo gukorana imbaraga nyinshi ku buryo mu muri uyu mwaka ashobora kuzashyira hanze alubumu ye ya mbere.

Reba hano amashusho y’indirimbo “Wsy Queen” ya Prince Badoo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI