Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Ubwato bubiri bwagonganye abantu bararohama

Mu ijoro ryo kuri Noheli abagizi ba nabi basenye iki kiraro gihuza Muhanga na Gakenke

*Amakuru avuga ko ubwato bwarimo abarenga 50, ubu 32 ni bo bamaze gutabarwa

Ubwato bwavaga ku nkombe z’uruzi rwa Nyabarongo ku ruhande rw’Umurenge wa Rongi w’Akarere ka Muhanga n’ubundi bwavaga ku nkombe z’uru ruzi ku ruhande rw’Umurenge wa Ruli, mu Karere ka Gakenke bwagonganiye maze bamwe mu baburimo bararohama hari kubaho igikorwa cyo kubashakisha.

Mu ijoro ryo kuri Noheli abagizi ba nabi basenye iki kiraro gihuza Muhanga na Gakenke

Amakuru avuga ko abari mu bwato bwavaga mu Karere ka Gakenke bajya mu Karere ka Muhanga bari bagiye mu bikorwa by’ubushabitsi mu isoko rya Mbuye, mu gihe abari mu bwavaga muri Muhanga bujya mu Karere ka Gakenke bari bagiye mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro muri ako Karere.

Iyi mpanuka yabaye saa 6h 40 za mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mutarama, 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye  ndetse ko kuri ubu hagishakishwa niba ntawitabye Imana.

Ati “Impanuka yabaye ku isaha ya saa 6 h 40 a.m, ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwarimo abajya gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro bwagonganye  n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke burimo abajya gukora ubushabitsi mu Karere ka Muhanga. Bamwe bagerageza gusimbukira mu bundi maze buhita burohama. Ubu turacyashakisha.”

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana umubare nyirizina w’abari mu bwato gusa avuga ko bagikusanya amakuru.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu minsi ishize abagizi ba nabi basenye ikiraro cyahuzaga utu Turere bituma ubuhahirane bukomwa mu nkokora.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ubwato bwarimo abantu barenga 50 gusa ngo abantu 32 ni bo bamaze gutabarwa ndetse kugeza ubu ntawitabye Imana uraboneka.

Nsengimana yavuze ko hari  gutekerezwa uburyo hakorwa ikiraro nk’igisubizo kirambye  cyo kurwanya impanuka zindi zavuka.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/muhanga-abagizi-ba-nabi-basenye-ikiraro-gihuza-akarere-ka-muhanga-naka-gakenke.html?fbclid=IwAR1bbe2yqjuGXS0P3RLsSmap-3S3gYy2uUDkBuRQXf0wvD9ZPQMNin-PIRE

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI