Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Minisitiri w’Intebe wa Sudan yeguye ku mwanya we muri Leta iyobowe n’Abasirikare

Abdalla Hamdok avuga ko yananijwe mu nzira yarimo yo gusubiza Sudan ku murongo

Minisitiri w’Intebe wa Sudan Abdalla Hamdok yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gukora uko ashoboye ngo agarure igihugu mu murongo muzima ariko akananirwa.

Abdalla Hamdok avuga ko yananijwe mu nzira yarimo yo gusubiza Sudan ku murongo

Hamdok yatangaje ko yeguye mu kiganiro yagiriraga kuri televiziyo y’igihugu kuri iki Cyumweru, tariki 2 Mutarama 2022, aho baganiraga ku guhererekanya ubuyobozi binyuze mu mucyo.

Abdalla Hamdok yeguye nyuma yo gusubizwa kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari yavanyweho n’igisirikare cya Sudan gifatanyije n’amwe mu mashyaka mu Ukwakira, 2021 ariko aza kuwusubizwaho ku gitutu cy’abaturage ku wa 21 Ugushyingo, 2021.

Hamdok muri icyo kiganiro yagize ati “Nakoze uko nshoboye ngo mpagarike igihugu kujya habi, turebye mu mbaraga za politike,… nubwo ibyo byose byakozwe ngo dufate umwanzuro, nta kigeze kiba.”

Abdalla Hamdok yeguye mu gihe muri Sudan ibintu bitifashe neza kuko igisirikare gishaka kwigarurira ubutegetsi ariko abaturage na bo ntibabikozwe, dore ko ubwo Hamdok yahirikwaga yasubiyeho kubera igitutu cy’amahanga ndetse n’abaturage bari bakomeje kwirara mu mihanda bigaragambya.

Hamdok yagiye kuri uyu mwanya nyuma y’uko mu 2019 Perezida Omar al Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi akorewe Coup d’Etat n’igisirikare, maze bakemeranya gushyiraho ubutegetsi busangiwe hagati y’abasirikare n’abasivile.

Mu Ukuboza 2021, Reuters yatangaje ko Abdalla Hamdok hari abanyapolitike yahishuriye ko ashobora kwegura, ni nyuma y’uko ubwo yasubizwaga ubuyobozi hasinywe amasezerano hagati y’amashyaka n’igisirikare agena uko igihugu kiyoborwa kugeza habaye amatora.

Aya masezerano yasabaga igisirikare kurekura imfungwa za politike, guha abantu uburenganzira bwo kuvuga bisanzuye  ndetse Hamdok agahabwa ubwisanzure bwo gushyiraho abagize Guverinoma nshya.

Ku rundi ruhande ariko abaturage n’abanyapolitike bagaragaje kutayishimira.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: France24

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI